igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: RDB yagize icyo ivuga ku nsinzi y’ikipe y’abagore ya Arsenal FC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > RDB yagize icyo ivuga ku nsinzi y’ikipe y’abagore ya Arsenal FC
IMIKINO

RDB yagize icyo ivuga ku nsinzi y’ikipe y’abagore ya Arsenal FC

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 2:45 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Jean-Guy Afrika, yashimiye ikipe y’abagore ya Arsenal FC yaraye yegukanye igikombe cy’amakipe y’i Burayi yahize andi.

Ni mu mukino wabereye i Lisbone muri Portugal kiu mugoroba wo ku wa 24 Gicurasi 2025, warangiye ikipe yo mu Bwongereza itsinze FC Barcelone y’abagore igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 74′ gitsinzwe na Stina Blackstenius.

Ikipe y’abagore ya Arsenal isanzwe iri mu bufatanye bwo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda.

Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika, yagize ati: “Twishimiye ikipe y’abagore ya Arsenal FC yegukanye bidasubirwaho ishema ryo gutsindira igikombe cy’amakipe y’i Burayi yahize andi.

Ni igikorwa cy’indashyikirwa kigaragaza intego, ikinyabupfura n’indangagaciro zo kuba ku isonga dusigasira muri Visit Rwanda kandi ziranga Umunyarwanda nyawe.”

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yakomeje avuga ko u Rwanda nk’Igihugu cya mbere ku Isi mu guhagararirwa n’umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, rwifatanyije n’abakorana intego, bakuraho inzitizi mu kibuga no hanze yacyo.

Ubwo ikipe ya Arsenal yatangira gukorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, mu gihe cy’umwaka umwe gusa, RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere w’imikoranire, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ugera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko abaturutse mu Bwongereza.

Kuva mu 2018, hari abanyabigwi benshi bakomeye ba Arsenal baje mu Rwanda barimo Tony Adams wabaye kapiteni wayo igihe kirekire, Lauren Etame Mayer, Alex Scott wabaye kapiteni w’ikipe y’abagore na David Luiz wakiniraga iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, bose baje mu Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta
Next Article Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga wagenewe miliyari 12 Frw 
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwari uhagarariye u Bwongereza muri Miss World yivanye muri iri rushanwa.
May 25, 2025
Ingabo z’u Rwanda zakoreye ibidasazwe abagore bo muri Sudani y’Epfo
May 25, 2025
Alexia Putellas yagaragaje agahinda kenshi nyuma yo kwamburwa igikombe na Arsenal WFC
May 25, 2025
Byinshi wamenya kuri ’album’ nshya Mariya Yohana yahimbiye Perezida Kagame n’Inkotanyi
May 25, 2025
Umutoza wa Manchester United Ruben Amorim yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe
May 25, 2025

You Might Also Like

IMIKINO

Rayon Sport yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo kunanirwa kwishyura Bugesera FC

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025, Bugesera FC yatsindiye Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wasubukuwe ukomereje ku…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOIMYIDAGADURO

Bayisenge Emery yasezeranye na Gatare Aline bari bamaranye igihe (Amafoto)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, myugariro wa Gasogi United, Emery Bayisenge, yakoze ubukwe na Gatare Aline bari…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

PSG : Yifatanyije n’u Rwanda #Kwibuka31

Ikipe yo mu mugi wa Paris mu Bufaransa, Paris Saint Germain isanzwe ifitanye imikoranire n'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda…

1 Min Read
IMIKINOMU MAHANGA

EUROPA LEAGUE: Tottenham Spurs itwaye igikombe ishyira akadomo ku mishinga ya Manchester United

Ikipe ya Tottenham Spurs itwaye igikombe cya UEFA EUROPA League itsinze Manchester United igitego 1 ku busa bituma imishinga Manchester…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?