Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, abaturage bo mu duce twa Kilungutwe na Kilumba, muri chefferie ya Luindi mu teritware ya Mwenga, Kivu y’Amajyepfo, batangajwe no gusanga inka zabo zirenga 70 zipfiriye rimwe, icyazishe kikaba kitaramenyekana neza.
Aba baturage batangaje ko ku ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri (tariki 14 Mata), nta mvura yaguye, ndetse nta bimenyetso bifatika by’inkuba byumvikanye muri ako gace. Nubwo bimeze gutyo, bamwe bakeka ko inka zishobora kuba zakubiswe n’inkuba bucece.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo y’izi nka ziryamye hasi, zegeranye cyane, ibintu bituma n’abatabikeka bagira impungenge ko icyazishe gishobora kuba cyatewe n’inkuba cyangwa se zarozwe.
Umwe mu baturage yagize ati: “Inka ziri hejuru ya 70 zapfuye. Ntituramenya icyazishe, ariko ishobora kuba ari inkuba.”
Nubwo hari abacyeka ko ari inkuba, bamwe baracyibaza niba itarozwe cyangwa se ubundi bugizi bwa nabi zakorewe.
Abaturage bavuga ko bategereje ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’intara zitanga ibisobanuro birambuye ku byabaye.
Abatuye muri utu duce, cyane cyane ubwoko bw’Ababembe, bizwi ko badakunze korora inka ku nyinshi. Abenshi mu bazi amateka y’aho bavuga ko izo nka zishobora kuba zari mu zanyazwe Abanyamulenge mu bihe by’imvururu zabaye hagati y’umwaka wa 2017 na 2020, aho imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai, ikomoka mu moko y’Ababembe, Abapfulero n’Abanyindu, yagiye igaba ibitero byibasiraga Abanyamulenge, ikanabambura inka zabo.
Raporo zitandukanye zasohotse mu myaka yashize, zemeje ko inka zibarirwa mu bihumbi amagana zanyazwe Abanyamulenge, cyane cyane mu misozi ya Fizi, Uvira, na Mwenga. Izo nka ngo zagiye zoherezwa mu bice bitandukanye by’amashyamba, aho bamwe bavuga ko zafashwe nk’imunyago y’intambara.
Umwe mu baturage bazi amateka y’ako gace yagize ati: “Iyo urebye uko izo nka zari zegeranye, ukareba aho zapfiriye, ugereranyije n’uko zitahoze ari umutungo w’abaturage baho, bishobora gutanga ishusho ko hari isano n’amateka y’imvururu yahabaye.”
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa teritware ya Mwenga ntiburagira icyo butangaza ku byabaye, ariko abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, rigamije kumenya neza icyahitanye izi nka, ndetse n’uwaba abifitemo uruhare niba byari igikorwa kigambiriwe.
Iki gikorwa cyateje impaka ndende mu baturage ndetse n’abakurikiranira hafi iby’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo, aho havugwa amakimbirane ashingiye ku moko, ubutaka, n’ubutunzi, by’umwihariko ku matungo nk’inka.
Kuri ubu abaturage bategereje igisubizo cy’ubuyobozi, mu gihe abaturage bibaza niba hari ibindi bikorwa nk’ibi bishobora gukurikira.