Perezida w’Inteko y’Intara ya Tshopo, Mattheus Kanga Londimo, yasabye abaturage ba Kisangani kudahungabanywa n’ibihuha bivuga ko M23 iri gukomeza gufata ibindi bice byo muri iyo ntara. Ibi yabivuze ubwo yafunguraga inama isanzwe y’ukwezi kwa Werurwe, nk’uko amakuru dukesha Radio Okapi abivuga.
Yagarutse ku mateka y’ibitero by’Ingabo za Uganda n’u Rwanda byabaye mu myaka ya 2000 i Kisangani, ashimangira ko AFC/M23 yo idafite ibitero bikaze nk’ibyo. Yanasabye abaturage gukumira no kurwanya amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Kugira ngo abaturage bagire uruhare mu gukomeza kwicungira umutekano, yasabye gushyiraho ubukangurambaga bwo kurwanya ibihuha no kugambanira igihugu. Yanashimye ishyirwaho rya komite ishinzwe ‘resistance’ y’intara, ifatanyije na guverinoma y’intara, igamije gutegura abaturage kwirwanaho no kurinda igihugu cyabo.