Mu karere ka Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa inkuru y’ifatanya ry’umutwe wa Wazalendo UFRC (Union des Forces pour la Reconstruction du Congo) n’ihuriro ry’inyeshyamba rya AFC/M23 (Alliance Fleuve Congo), rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi byemejwe n’umuyobozi wa politiki wa UFRC, Joël Namunene Muganguzi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma mu mpera z’icyumweru gishize. Yatangaje ko UFRC, isanzwe ari umutwe wa Wazalendo wakoreraga mu misozi ya Uvira, yahisemo kwinjira muri AFC/M23 mu rwego rwo “kugira uruhare mu mpinduramatwara igamije kubohora abaturage ba Congo ubutegetsi bw’igitugu.”
Joël Namunene yagize ati: “Ubu UFRC ni umwe mu bagize Alliance pour la Reconstruction du Congo (ARC) ibarizwa muri AFC. Twiteguye kurwanya ubuyobozi bw’igitugu bw’i Kinshasa, twiyemeje kuba urumuri rw’impinduka rubereye abaturage.”
Namunene yavuze ko icyemezo cyo kwinjira muri AFC cyafatiwe mu nama y’ubuyobozi ya UFRC yabereye i Bukavu ku itariki ya 30 Werurwe 2025. Muri iyi nama, ubuyobozi bw’uyu mutwe bwanzuye ko kugira ngo intego yo kubohora igihugu igerweho, ari ngombwa ko habaho guhuza imbaraga n’indi mitwe ifite umugambi umwe.
Yakomeje agira ati: “Twamaganye uburyo Leta ya Kinshasa yahisemo inzira yo gukandamiza abaturage, no gukomeza ubutegetsi biciye mu buryo butubahirije amategeko. Duhagurukiye gusaba ko Itegeko Nshinga rihabwa agaciro, ntirikomeze kwifashishwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.”
Kwifatanya kwa UFRC na AFC/M23 bikomeje gutera impungenge mu bice by’uburasirazuba bwa RDC, aho imitwe y’inyeshyamba imaze imyaka irenga 20 yarigaruriye ibice by’ingenzi, igahanganira ubutegetsi n’imiyoborere n’igisirikare cya Leta.
Umutwe wa AFC uyobowe na Corneille Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora (CENI), watangajwe ku mugaragaro mu mpera z’umwaka wa 2023. Wavuze ko wiyemeje “guharanira impinduka mu gihugu” ariko Leta ya Kinshasa iwufata nk’umutwe w’iterabwoba ukorana na M23, yifashisha intwaro mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Impuguke mu by’umutekano, zigaragaza ko uku kwihuza kw’imitwe ya Wazalendo n’indi ifite ubunararibonye mu ntambara nka AFC/M23, bishobora kurushaho gukurura imvururu n’intambara mu bice bitandukanye bya RDC, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho ubwicanyi, kwambura abaturage ibyabo, n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro byakomeje kuba ikibazo gikomeye.
Ubuyobozi bwa RDC ntiburagira icyo butangaza kuri aya makuru mashya, ariko harakekwa ko bishobora gushyira UFRC ku rutonde rw’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya igihugu, nk’uko byagendekeye AFC/M23 na Mai-Mai.
Abaturage bo mu bice biberamo intambara barasaba ko zahagarara ahubwohagakurikizwa inzira z’ibiganiro no gusaranganya umutungo kugira ngoRDC ibashe kubona amahoro arambye.