Abarwanyi ba Wazalendo, bafatanya n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu guhangana n’umutwe wa M23, batangaje ko batangiye kugirana amakimbirane n’ingabo z’u Burundi bari bahuje intego.
Mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, mu mujyi wa Uvira, Wazalendo bavuze ko Ingabo z’u Burundi zibabangamira ku rugamba, ndetse bakazishinja gufasha umutwe wa M23 aho kuwurwanya.
Bamwe mu bayobozi ba Wazalendo bavuze ko buri gihe iyo bagerageje kugaba ibitero kuri M23, Ingabo z’u Burundi zibitambika, bigatuma M23 ikomeza kugaba ibitero no gutera intambwe. Banavuze ko izi ngabo zaba zagize uruhare mu ifatwa rya Nyangezi na M23.
Wazalendo basabye ko hasobanurwa neza intego n’inshingano z’ingabo z’u Burundi ku butaka bwa RDC, niba koko zaje gufasha FARDC cyangwa zifasha M23.
Kugeza ubu, Igisirikare cy’u Burundi ntikiragira icyo gitangaza kuri ibi birego.
Karabaye !
Nibasubiranemo ubundi M23 basonge mbere.