RDC: Urubanza rw’Umusirikare wa FARDC Uregwa Kurasa Abantu mu Rusengero Rwasubitswe

Urukiko rwa gisirikare rwa Kitona, ruherereye mu ntara ya Moanda, rwasubitse urubanza ruregwamo umusirikare Médard Katonzi wo mu ngabo zirwanira mu mazi (FARDC), nyuma yo kwiyemerera ko yarashe abantu mu rusengero Bethsaïda Ministry Church ruherereye mu gace ka Banana, ku wa 11 Gicurasi 2025

Uwo munsi, uyu musirikare yinjiye mu rusengero aho yahise atangira kurasa, ahitana abantu babiri abandi batatu barakomereka bikomeye. Ibi byabaye ahagana ku birometero bitanu uvuye mu mujyi wa Moanda.

Ku wa kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, Katonzi yaburanishirijwe imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Kitona, aho yemeye ko ari we warashe abantu. Gusa, ntiyigeze atanga impamvu n’imwe isobanura icyamuteye gukora icyo gikorwa cy’ubugome.

Kubera ubwo bushobozi buke bwo gutanga ibisobanuro, urukiko rwasanze hakiri ibikenewe gusuzumwa neza, maze rufata icyemezo cyo gusubika urubanza.

Kuva FARDC yagaba ibitero mu burasirazuba bwa republika iharanira demokarasi ya Congo igiisrikare cya FARD gikunze gushinjwa ko guhohotera abaturage aho usanga akenshi bagaragarwaho guhohotera abatuye ku butaka bwa DRC.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version