Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga bakekwaho gukora ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nubwo ubwenegihugu bwabo butatangajwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ko koko bafashe abo bagabo batatu, bakekwaho gukora ubucuruzi bwa ‘Cryptocurrency’ hifashishijwe urubuga rwa Binance bakoresheje USDT (Tether).
Yasobanuye ko aba bantu bakoreshaga uburyo bw’ikoranabuhanga bemeza abaturage ko bashobora gushora amafaranga, bakabizeza inyungu zihanitse kugira ngo babashishikarize kuyatanga.
Mu iperereza ry’ibanze, byagaragaye ko abantu barenga 71 bamaze gushoramo amafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amanyarwanda. Abashinzwe iperereza batangaje ko hari bamwe muri aba bagabo batatu barimo kugerageza gutoroka ubwo bafatwaga.
Dr. Murangira yavuze ko aba banyamahanga bamaze kubona ko barimo gukorwaho iperereza, bahise bafunga ‘system’ yabo, batangira gutegura uko batoroka igihugu.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, aba bagabo bemeye icyaha, bemera no gusubiza amafaranga y’abantu bari barashoyemo.
RIB yasabye abashoye amafaranga muri iyi ‘société’ kwiyandikisha kugira ngo bagire amahirwe yo gusubizwa amafaranga yabo. Abashaka gusubizwa basabwe kwegera ibiro bikuru bya RIB kugira ngo bashyikirizwe amafaranga yabo, mbere y’uko uburyo bwari buri gukoreshwa buhagarikwa burundu.