Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abantu bose, cyane cyane abakora itangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwitwararika mu buryo batangaza inkuru zijyanye n’urubanza rwa Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ni nyuma y’uko ku wa 22 Gicurasi 2025 hatangiye kuburanishwa urubanza rwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, rwanemeje ko ruzabera mu muhezo hashingiwe ku busabe bw’uwavuga ko yahohotewe, Annette Murava umugore wa Bishop Gafaranga.
Ubushinjacyaha nibwo bwatanze icyifuzo cyo kuburanira mu muhezo, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwite bw’uwahohotewe, ibyemewe n’amategeko mu manza zirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye, aho bamwe bagaragaje amarangamutima akabije cyangwa amagambo asagarira impande zombi zirebwa n’urubanza. Mu rwego rwo guhagarika iyo myitwarire ko RIB yatanze umuburo.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yabwiye itangazamakuru ko hari abantu batangiye gukoresha amagambo akomeretsa, basagarira ubuzima bwite bw’ababuranyi. Yagize ati:
“Hari abo twaganiriye nabo ku giti cyabo, barabyumva baranashima, ariko kubera uko ibintu bikomeje kwiyongera, twahisemo kubibwira rubanda muri rusange. Hari abari gukoresha amagambo ashobora kubahesha ibihano by’amategeko.”
Yakomeje asobanura ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ingingo ikomeye, ikaba igomba kwitabwaho mu buryo bwitondewe. Inkuru zinyuranye cyangwa ibitekerezo bisakazwa bishobora kuba isoko yo kongera guhohotera uwakorewe icyaha cyangwa se no guhohotera uwaketsweho icyaha.
Dr. Murangira yibukije ko hari abantu bamaze gukurikiranwa n’inkiko kubera amagambo cyangwa ibikorwa byafashwe nk’ihohotera ry’uwatanze ubuhamya cyangwa uwavuze ko yahohotewe.
“Abantu bamwe batinya kugaragaza ibibazo by’ihohoterwa kubera uko babona abandi bafatwa, ibyo bituma abahohotewe bamwe bacika intege, bagahitamo guceceka.”
Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda kugaragaza amarangamutima cyangwa kubogama, ahubwo bagaharanira gutanga ubutumwa bwubaka, buharanira uburenganzira bwa muntu ku mpande zombi.
Ku wa 7 Gicurasi 2025, nibwo byamenyekanye ko Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uyu mugabo wamenyekanye cyane binyuze mu biganiro bikomeye yagiye akora ku muyoboro wa YouTube, yagarutsweho cyane mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yashyingiranwaga n’umuhanzikazi Annette Murava, bafitanye umwana umwe.