Umugabo ukomoka mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu icumbikira abantu (Lodge) yo mu Karere ka Rubavu yapfuye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko kuba yari amazemo iminsi ibiri ntawe uzi amakuru ye habayemo uburangare bw’abayikoramo.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo witwa Mpongo Dieudonné yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Gicurasi 2025, mu masaha ashyira saa 15h30’.
Ibi byabereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu w’Isangano.
IGIHE dukesha iy’inkuru yageze ahabereye uru rupfu abaturage bashungereye ari benshi ndetse buri wese avuga amakuru uko abyumva.
Twagerageje gushaka kuvugisha nyir’aya macumbi avuga ko amakuru yayahaye RIB, kandi ko nta yandi yarenzaho kuko iperereza rigikomeje.
Amakuru atangwa n’Umuyobozi w’iyi Logde avuga ko Mpongo yayigezemo tariki 30 Mata 2025, ariko kuva tariki 5 Gicurasi 2025 batongeye kumubona, uyu munsi bakaba ari bwo bagerageje gufungura urugi basanga ari umurambo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahamirije IGIHE amakuru y’urupfu rwa Mpongo avuga ko yari amaze iminsi ibiri abayikoramo batazi amakuru ye.
Ati “Ni byo koko uwo mugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye, kandi amakuru y’ibanze yagaragaje ko yari ayimazemo iminsi, aho kuva tariki 5 ari bwo abahakorera bamuherukaga ariko uyu munsi bafata urundi rufunguzo ngo bakingure barebe ko yagiye atwaye urundi bagasanga yarapfuye. Tubifata nk’uburangare kuba umuntu yamara iyi minsi ibiri umucumbikiye utazi amakuru ye. Ari na yo mpamvu iperereza rigikomeje kucyateye uru rupfu.”
Akomeza avuga ko abacumbikira abantu bakwiriye kujya banabaganiriza bakumva niba nta bindi bibazo by’uburwayi basanganwe, ndetse bagashyirahon’izindi ngamba zituma bakurikirana amakuru y’ababagana.
Umurambo wa Mpongo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi, mu gihe iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje.
Urupfu nk’uru rwaherukaga kubera muri aka Karere ka Rubavu, tariki 4 Kanama 2022, ubwo umugabo w’imyaka 62 yasanzwe mu macumbi y’akabari kitwa Kwetu Bar yapfuye.
