Ku wa 9 Mata 2025, Habinshuti Protogène w’imyaka 42, wakoraga akazi ko kurinda umurima w’ibisheke, yasanzwe yapfuye mu gishanga cya Bidogo, mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri urwo rupfu, kandi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko iperereza rikomeje, kandi ashimangira ko ubuzima bw’umuntu bugomba kubahwa, kandi uwabuvutsa undi azabibazwa n’amategeko.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kinazi ngo ukorerwe isuzuma.
Nibahamwa n’icyaha, aba bakekwa bashobora guhanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko rihana ibyaha mu Rwanda.