igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
AMAKURU

Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 29, 2025 5:16 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Umunyamakuru Piers Morgan yagiranye ikiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Bwongereza, Tzipi Hotovely, cyaranzwe no guterana amagambo mu buryo bukomeye, bigera aho uyu mudipolomate agaragara ku isura nk’urambiwe ibibazo n’ibirego yashinjwaga.

Morgan ni umwe mu banyamakuru bo mu Bwongereza bamaze igihe banenga Israel ku ntambara yashoye muri Gaza. Asanzwe anengwa cyane ku bwo kutorohera abatumirwa be, akababaza ibibazo ariko ntabahe umwanya wo gusubiza.

Yamubajije ibibazo agaragaza ko Israel imaze imyaka ibiri mu ntambara, ko icyo yashakaga kugeraho itakigezeho, ko ahubwo iri kwica abana.

Ati “Mumaze kwica abana bangahe?”

Hotovely ati “Piers, Israel ntabwo iri kwica abana”, undi ati “ndakubaza ni bangahe?”, Ambasaderi ati “Israel ntabwo iri kwica abana, Hamas ikoresha abana nk’intwaro”.

Piers yakomeje aramubwira ati “mubica umunsi ku wundi”, Ambasaderi afatwa n’umujinya atangira kuzunguza umutwe.

Yongeye aramubwira ati “amagambo yawe ameze nk’igitutsi”, undi ati “oya ntabwo ariko biri”. Piers yahise yongera aramubwira ati “ukuri ni uko muri kwica abana” maze Ambasaderi yongera kumusubiza ko Hamas ariyo yica abana bana kuko ibikingira ku rugamba.

Ati “Piers, nakubaza ikintu? Waba usobanukiwe n’ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga? […] Israel ntabwo yica ku bushake abana, ibyo birego uhora ubivuga buri munsi, ni ibuhuha, kandi ubizi neza ko turi igihugu kigendera kuri demokarasi, cyita ku burenganzira bwa muntu mu gihe Hamas yitwaza abana kandi ibyo urabizi”.

Piers yageze aho avuga ko yemera ko Hamas ifite ubugome ndengakamere, Ambasaderi aramusubiza ati “Rero dufashe gutsinda uru rugamba” undi amubaza impamvu azi umubare w’ibyihebe bya Hamas bimaze kwicwa ariko akaba atazi umubare w’abana bapfiriye muri iyi ntambara.

Ati “Kuki uzi umubare umwe ukaba utazi undi?”, undi aramusubiza ati “ntabwo twigeze tugaba ibitero tugamije kwibasira abasivile, ahubwo biba bigamije ibyihebe.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Ambasaderi wa Palestine muri Loni yaturitse ararira ubwo yavugaga ko hari abana bari kwicirwa muri Gaza
Next Article Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025
Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo
May 31, 2025
Abakoresha umuhanda nyabugogo-Kabuga bari kubyinira ku rukoma
May 31, 2025
CANALBOX-Rwanda yashyize igorora abakiriya bayo
May 31, 2025
Juliana Kanyomozi agiye kwibaruka
May 30, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya Congo yamaganye ikoreshwa ry’amashilingi ya Uganda muri iki Gihugu

Agashami gashinzwe gusesengura ibipimo muri Minisiteri, nyuma y’urugendo rwakoze mu Ntara ya Ituri kuva ku wa 14 kugeza ku wa…

2 Min Read
AMAKURU

Trump yongeye kugaragaza ko kuganira na Zelensky ku kibazo cy’intambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya bigoye

Perezida wa Ubumwe za Leta Zunze Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza ko kuganira na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku…

1 Min Read
AMAKURU

Gen (Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama yiga ku mahoro n’umutekano w’Akarere i Kampala

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yitabiriye inama ihuza ibihugu byo mu Karere yiga…

3 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGAMU MAHANGA

Impamvu ikomeye Abayisiramu bifuza ko urubuga rwa Tiktok rwacika burundu

Mufti wa Uganda, Sheikh Shaban Ramadan Mubajje, arasaba Guverinoma ya Uganda guca urubuga rwa TikTok muri Uganda, kuko avuga ko…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?