Umunyamakuru Piers Morgan yagiranye ikiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Bwongereza, Tzipi Hotovely, cyaranzwe no guterana amagambo mu buryo bukomeye, bigera aho uyu mudipolomate agaragara ku isura nk’urambiwe ibibazo n’ibirego yashinjwaga.
Morgan ni umwe mu banyamakuru bo mu Bwongereza bamaze igihe banenga Israel ku ntambara yashoye muri Gaza. Asanzwe anengwa cyane ku bwo kutorohera abatumirwa be, akababaza ibibazo ariko ntabahe umwanya wo gusubiza.
Yamubajije ibibazo agaragaza ko Israel imaze imyaka ibiri mu ntambara, ko icyo yashakaga kugeraho itakigezeho, ko ahubwo iri kwica abana.
Ati “Mumaze kwica abana bangahe?”
Hotovely ati “Piers, Israel ntabwo iri kwica abana”, undi ati “ndakubaza ni bangahe?”, Ambasaderi ati “Israel ntabwo iri kwica abana, Hamas ikoresha abana nk’intwaro”.
Piers yakomeje aramubwira ati “mubica umunsi ku wundi”, Ambasaderi afatwa n’umujinya atangira kuzunguza umutwe.
Yongeye aramubwira ati “amagambo yawe ameze nk’igitutsi”, undi ati “oya ntabwo ariko biri”. Piers yahise yongera aramubwira ati “ukuri ni uko muri kwica abana” maze Ambasaderi yongera kumusubiza ko Hamas ariyo yica abana bana kuko ibikingira ku rugamba.
Ati “Piers, nakubaza ikintu? Waba usobanukiwe n’ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga? […] Israel ntabwo yica ku bushake abana, ibyo birego uhora ubivuga buri munsi, ni ibuhuha, kandi ubizi neza ko turi igihugu kigendera kuri demokarasi, cyita ku burenganzira bwa muntu mu gihe Hamas yitwaza abana kandi ibyo urabizi”.
Piers yageze aho avuga ko yemera ko Hamas ifite ubugome ndengakamere, Ambasaderi aramusubiza ati “Rero dufashe gutsinda uru rugamba” undi amubaza impamvu azi umubare w’ibyihebe bya Hamas bimaze kwicwa ariko akaba atazi umubare w’abana bapfiriye muri iyi ntambara.
Ati “Kuki uzi umubare umwe ukaba utazi undi?”, undi aramusubiza ati “ntabwo twigeze tugaba ibitero tugamije kwibasira abasivile, ahubwo biba bigamije ibyihebe.”