Rusizi: Abiyise abakozi ba RRA nyuma y’uko bavuye Iwawa, batawe muri yombi

Abatawe muri yomb ni  abasore batatu bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi. Bakekwaho kwiyita abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bakambura abacuruzi babatera ubwoba bababwira ko bari kubasaka ibicuruzwa byinjiye mu buryo butazwi butemewe ibizwi nka Magendu (Froud).

Nk’uko igihe dukesha iyi nkuru kibivuga, Babikoreye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kabeza mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Cyendajuru, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, aho binjiye muri butike ya mbere basangamo umusore warimo acururiza wasigariye mama we ku iduka, bamubwira ko baje kubasaka magendu y’amasashe, umusore ababwira ko nta masashe bacuruza, bamusaba amafaranga yanga kuyabaha basohotsemo bajya mu kabari, batera ubwoba nyir’akabari bamwaka amafaranga, ngo bafite amakuru ko acuruza inzoga za magendu zitwa Simba, undi ababwira ko ntazo acuruza.

Abaturage bakibona ibi byabateye gukemanga bahamagara ubuyobozi bw’umudugudu maze abo basore barafatwa.

Abasore ubwabo bibwiriye ubuyobozi ko bavuye Iwawa bahabwa akazi muri VUP gusa kuko amafaranga bakuyemo yashize bigira inama yo guteka umutwe ngo babone amaramuko.

Ngamije Ildephonse, umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, yashimiye aba baturage uruhare bagize mu kwicungira umutekano, abasaba gukomereza gutangira amakuru ku gihe, mu gihe hari wiyitirira urwego runaka bakajya babanza kumubaza ibimuranga byerekeye ibyo yiyitirira.

Yagize ati: “Turashimira cyane abaturage amakenga bagize, tukabasaba gukomeza kuba maso, bakagira amakenga ku bo babonye batazi, bakanahera ubuyobozi amakuru ku gihe kuko umukozi ukorera urwego runaka aba afite ibimuranga. Bajye banibuka kubabaza icyemeza ko ari abakozi b’urwego runaka.” Kugeza ubu aba basore uko ari

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version