igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rutsiro: Abasore babiri bafunzwe bazira ubujura mu gihe mugenzi wabo ariguhigishwa uruhindu kubera gushaka gutema Gitifu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rutsiro: Abasore babiri bafunzwe bazira ubujura mu gihe mugenzi wabo ariguhigishwa uruhindu kubera gushaka gutema Gitifu
AMAKURU

Rutsiro: Abasore babiri bafunzwe bazira ubujura mu gihe mugenzi wabo ariguhigishwa uruhindu kubera gushaka gutema Gitifu

Faxxy Editor ✨
Last updated: April 11, 2025 2:19 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Abasore babiri bo mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho ubujura, mu gihe mugenzi wabo, Sebuhoro Bernard w’imyaka 30 wagerageje kwitambika ubuyobozi no gutema Gitifu w’Umurenge agishakishwa.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure mu Mudugudu wa Nkamba, mu ijoro ryo ku wa 9 Mata 2025.Amakuru IGIHE ifite avuga ko uwitwa Ndayisaba Fabrice, yibwe mudasobwa, inkweto na telefone ngendanwa, akeka ko byibwe n’uwitwa Nshimiyumukiza Frédéric.Inzego z’ubuyobozi zagiye kwa Nshimiyumukiza Frédéric, zihageze zisanga abaturage bafashe ukekwaho kwiba, ariko mukuru we, Sebuhoro Bernard yitambika ubuyobozi.Umuturage wari aho byabereye yavuze ko Sebuhoro Bernard yirukankanye Gitifu n’umuhoro, ahungira mu nzu y’umuturage.Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, yirinze kugira icyo atangaza ku byamubayeho, gusa avuga ko bikiri mu iperereza, ndetse ko Sebuhoro Bernard nafatwa aribwo yazagira icyo atangaza.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko “Inzego z’ubuyobozi zafashe abantu bakekwaho kwiba ibikoresho birimo mudasobwa eshatu, telefone n’inkweto, byari byibwe Ndayisaba Fabrice. Abo bakekwa barimo Nshimyumukiza Frédéric w’imyaka 19.”Yakomeje avuga ko “Sebuhoro Bernard w’imyaka 30, yagerageje kwitambika imbere ubuyobozi bw’umurenge akangisha Umuyobozi w’Umurenge umupanga kugira adafata abakekwaho icyaha, kandi akomeje gushakishwa.”Hafashwe kandi Imaniranzi Jean d’Amour, ukekwaho kuba umufatanyacyaha muri ubu bujura, kuko yasabwe na Nshimiyumukiza kumucungira igihe yari agiye kwiba.SP. Karekezi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kubangamira inzego z’ubuyobozi mu gihe cyose zikurikiye ukekwaho icyaha, ashimangira ko bigize icyaha gihanwa n’amategeko kandi ntabwo bidakwiye kwihanganirwa.Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article “Muzirikane ko izi nshingano murahiriye muzazibazwa.” -Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Next Article Menya Ibihugu bya Afrika bicumbikiye abakekwaho Gukora Jenoside mu 1994 benshi bakihishahisha
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Barcelona yamaze amatsiko abategereje kuza kwa Rasford
June 1, 2025
Marina yavuze ko amaze kubenga abasore barenga umunani
June 1, 2025
Abantu barindwi bahitanywe n’ikiraro cyagwiriye gari ya moshi
June 1, 2025
Impamvu ikomeye iri gutuma Abanyarwanda benshi bazahazwa n’ibibazo byo mu mutwe
June 1, 2025
Inyubako zubatse mu kajagari zegereye agakiriro ka Gisozi zatangiye gusenywa
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rutsiro: Umugabo yishwe n’igiti

Musabyimana Gaspard w’imyaka 36, watemaga ibiti byo gutwikamo amakara mu ishyamba yahawemo akazi n’uwitwa Habanabakize Vénant, ubwo we na bagenzi…

2 Min Read
AMAKURU

Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze

Ndayambaje Idrisa, w’imyaka 23, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko. Ubu afungiwe kuri…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23 byasubitswe mu buryo butunguranye

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23 byari biteganyijwe kubera i Doha, muri Qatar,…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Element na 1:55am bari kurebana ay’ingwe kubera miliyoni 25 Frw yishyuzwa

Mu minsi ishize, mu ruganda rwa muzika nyarwanda havuzwe ikibazo gikomeye hagati ya Producer Element na label yitwa 155am, aho…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?