
Abazamu barindaga izamu ry’ikigo cya G,S Rambura cyo mu murenge wa Mukura akarere ka Rutsiro ho mu ntara y’uburengerazuba batawe muri yombi bakwekwaho kwiba mudasobwa z’iki kigo.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iryo shuri Boniface Biziyaremye yavuze ko ahagana muma saa kumi n’imwe aribyo yahamagawe n’umwe mu baraye izamu akamubwira ko ngo basanze bibwe kandi ababibye bakaba batabazi. Bamwe mu barezi basanzwe barerera aho muri icyo kigo babwiye itangazamukuru ko baje mu gitondo basanga urugi rw’umunyamabanga rwishwe hakoreshejwe ibyuma nk’uko bigaragarira amaso.
Umuyobozi w’ikigo avuga ko bakoze iperereza ryibanze bakabaza abo basekirite aho baba bari baherereye ubwo urujyi kuko rutaribwicwe bahari ngo babure kubimenya. RIB yahise ita muri yombi aba basekirite kugira ngo hakorwe iperereza iri shuri ry’uburezi bwibanze rimaze imyaka ine gusa ritangijwe aha muri Rutsiro.
Umuyobozi w’iri shuri avuga ko iki kigo kikizamuka kitaragira ubushobozi bwo gukoresha abasekirite b’umwuga kimwe mu bikomeje gutera inkeke ndetse kinabahangayikishije, umuyobozi wungirije mu karere ka Rutsiro Umuganwa Marie Chantal yasabye abaturage ko bafatanya n’ubuyobozi gucunga umutekano ndetse kandi yaboneyeho gusaba abakora umwuga w’ubusekiritse kugira ubunyangamugayo.