Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro abagabo bahitamo kwahukana bagata ingo zabo kubera ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo.
Aba bagabo bagaragaza ko uretse kuba bakubitwa n’abagore ngo n’iyo bagerageje kuvuga ihohoterwa bakorerwa ubuyobozi buhitamo kubafunga.
Umwe muri abo bagabo witwa Turikumana Simon w’imyaka 69 waganiriye n’itangazamakuru rya TV na Radio one yagaragaje ko umugore we yamutegetse kujya agera mu rugo saa mbiri yazirenza agashaka aho ajya kurara.
Turikumana yagize ati: “Njyewe nahisemo kwahukana, hano abagabo barimo guhitamo guta ingo zabo bagahunga kubera guhohoterwa, nkanjye maze imyaka itandatu nkodesha kandi mfite urugo kubera ko umugore yanyirukanye. Icyatumye mpitamo guhunga ni uko nanze amahane, ubu nafunzwe inshuro ebyiri bandekura nta cyaha mfite. Umugore yambwiye ko ngomba kujya ntaha saa mbiri nazirenza nkarara hanze.
Turikumana akomeza avuga ko atari we wenyine uhohoterwa ahubwo hari na bagenzi be bazengerejwe n’abagore akifuza ko Leta yagira icyo ikora.
Yagize ati: “Buriya nibimenyekana Leta igomba kugira icyo ikora ku buryo natwe twajya duhohoterwa ibyacu bikumvikana.”
Bamwe mu bagore bagaragaza ko nubwo abagabo bavuga ibyo ko atari ukuri ahubwo ko abagabo benshi bananiranye.
Umwe yagize ati: “Ni abagabo baba barananiranye, kubera kudatanga amafaranga yo guhaha ku gihe, umugabo akabyukira mu nzoga n’uburaya ku buryo ananirwa no kurera abana be. Mwene nk’uwo aho kugutesha umutwe yagenda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Rushimisha Mark, avuga ko nubwo bimeze bityo batajya bahwema kwigisha umuryango kukwirinda amakimbirane.
Yagize ati: “Nk’inzego z’ubuyobozi icyo dukora tugira umugoroba w’imiryango abagaragaje ko bafitanye amakimbirane turabegera tukabigisha kugira umuryango utuje kandi utekanye.”
Nubwo umuryango Nyarwanda wagiye ukangurirwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biragaragara ko hakiri icyuho mu kumva ko n’abagabo bashobora guhohoterwa. Ibyo abagabo nk’aba bo muri Kigabiro batangaza bisaba ko hakongerwa ubukangurambaga bugamije kurengera buri wese, yaba umugabo cyangwa umugore, kugira ngo hatagira uwirengagizwa.
Inzego zose zirebwa n’imibereho myiza n’ubutabera zasabwe gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uburyo bwo kubana neza, kwirinda amakimbirane, no guha agaciro uburenganzira bwa buri wese mu muryango.

Turikumana Simon w’imyaka 69 waganiriye n’itangazamakuru rya TV na Radio one yagaragaje ko umugore we yamutegetse kujya agera mu rugo saa mbiri yazirenza agashaka aho ajya kurara.