Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, ishobora gutangira kujya ikorera ingendo muri Antigua na Barbuda, igihugu cyo mu Birwa bya Caraïbes, nyuma y’uko impande zombi zemeranyije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu
Ibi byatangajwe na Charles ‘Max’ Fernandez, Minisitiri ushinzwe Ubukerarugendo n’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Antigua na Barbuda, wagaragaje ko amasezerano na RwandAir ari intambwe ikomeye mu kongera umubano n’Umugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Amasezerano twagiranye n’u Rwanda ni ikimenyetso cy’uko Guverinoma yacu ishishikajwe no guteza imbere ubufatanye n’ibihugu bya Afurika.”
Ibi bije mu gihe icyo gihugu kiri mu myiteguro yo kwakira Inama ya Commonwealth izahuza abakuru b’ibihugu bivuga Icyongereza mu mwaka wa 2026. Biteganyijwe ko RwandAir izagira uruhare mu kugeza abashyitsi ku birwa bya Caraïbes, by’umwihariko muri iyo nama.
Perezida wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, yavuze ko igihugu ayoboye gifite gahunda yo kuzamura ubukungu bishingiye ku bukerarugendo, ubucuruzi, n’ishoramari, ariko ngo ibyo byose bitashoboka hatabayeho ingendo zihoraho zihuza icyo gihugu n’indi migabane. “Ubucuruzi n’ishoramari ntibyashoboka tutagira uburyo buhoraho bwo guhahirana, haba mu kirere cyangwa mu nyanja,”
Antigua na Barbuda, igihugu cy’ubwami kigizwe n’ibirwa birimo Antigua, Barbuda, n’ibindi bito, cyabonye ubwigenge mu 1981. Nubwo cyigenga, Umwami w’u Bwongereza agifite mu nshingano nk’Umukuru w’Igihugu, aho ahagararirwa na Guverineri, mu gihe Minisitiri w’Intebe ari we uyobora Guverinoma.
Amasezerano y’ingenzi muri uyu mushinga yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Antigua na Barbuda, aho yagaragaje ubushake bwo kwagura imikoranire n’ibihugu birimo u Rwanda, Qatar, n’u Budage, mu rwego rwo koroshya ingendo zo mu kirere no guteza imbere ubuhahirane.
Antigua na Barbuda ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 100, aho abarenga 90% bakomoka muri Afurika, bigatuma iki gihugu gifite inyota yo kongera imibanire n’uyu mugabane, harimo no guhuza ubusabane binyuze mu bwikorezi.
Iyi gahunda ya RwandAir ishobora kuba inzira nshya yo guhuza Afurika n’ibirwa bya Caraïbes mu buryo bwa direct flight, bikaba binatanga amahirwe mashya y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ubusabane hagati y’ibi bihugu.