igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: RwandAir yizeje umutekano wa serivisi ya eSIM nyuma y’impungenge zagaragajwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > RwandAir yizeje umutekano wa serivisi ya eSIM nyuma y’impungenge zagaragajwe
AMAKURU

RwandAir yizeje umutekano wa serivisi ya eSIM nyuma y’impungenge zagaragajwe

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 30, 2025 11:23 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Nyuma y’uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge ku bijyanye n’umutekano wa serivisi ya eSIM, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yasobanuye ko nta mpamvu yo kugira impungenge kuko iyi serivisi yizewe kandi itekanye ku rugero rwo hejuru

eSIM, ni simukadi ikoresha ikoranabuhanga ridasaba ikarita ishyirwa mu gikoresho cy’itumanaho. Iri koranabuhanga rikoreshwa cyane muri telefoni zigezweho (smartphones) n’ibindi bikoresho bijyanye n’itumanaho, ikemerera uyikoresha kuguma ku muyoboro wa interineti cyangwa guhamagara atagombye kugira simukadi isanzwe.

RwandAir ivuga ko yashyizeho iyi serivisi hagamijwe korohereza abagenzi bayo mu ngendo mpuzamahanga, by’umwihariko mu buryo bwo kwihutisha kubona interineti bageze aho bajya. Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwatangaje ko “umutekano w’abakoresha eSIM ugenzurwa neza kandi wizewe 100%.”

Mu nyungu z’iyi serivisi, RwandAir yagaragaje ko abafata eSIM bashobora kugabanyirizwa ibiciro bya interineti kugera kuri 85%, bitewe n’igihugu barimo n’ubwoko bwa interineti bahisemo kugura. Umugenzi akigera mu gihugu agiyemo, ahita yinjira ku muyoboro w’itumanaho nta guhura n’imbogamizi zo gushaka simukadi nshya cyangwa gutakaza iyari asanganywe.

Iyi serivisi ya eSIM ikorera mu bihugu birenga 150 RwandAir ikoreramo ingendo, bikaba biri mu rwego rwo kunoza serivisi z’iyi sosiyete hakoreshejwe ikoranabuhanga rihamye kandi rigezweho.

RwandAir ikomeje gutera intambwe ishimishije mu kunoza serivisi zayo, aho iherutse gutangiza na serivisi ya “RwandAir Holidays”, igenewe gufasha abagenzi gutegura ingendo zabo mu buryo bworoshye. Iyi serivisi ituma ushobora guhitamo itike y’indege, amacumbi ndetse n’imodoka yo gukoresha, byose mu buryo bwagutse kandi bworoshye.

Ibi bikorwa byose bigamije gufasha abagenzi kugira ubunararibonye bwiza mu ngendo, bikajyana no guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
Next Article Umusaza w’imyaka 62 wo mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore bivugwa ko yakoraga uburaya wapfiriye iwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan

Abahoze mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere barwanye mu ntambara muri Iraq na Afghanistan bahishuye ibikorwa bya…

3 Min Read
AMAKURU

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto

Muri Kenya, Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto, mu gihe yarimo ageza…

2 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi w’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo Julius Malema yahamije ko atazigera areka kuririmba indirimbo yamaganwe muri White House

Umuyobozi w’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, Julius Malema, yatangaje ko atazigera areka gukoresha indirimbo zateje impaka zakomojeho mu biganiro…

3 Min Read
AMAKURU

Kiliziya Gatolika yatangaje uko yakiriye icyemezo cyo guhagarika amasengesho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, yatangaje ko icyemezo cya Leta cyo guhagarika…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?