Nyuma y’uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge ku bijyanye n’umutekano wa serivisi ya eSIM, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yasobanuye ko nta mpamvu yo kugira impungenge kuko iyi serivisi yizewe kandi itekanye ku rugero rwo hejuru
eSIM, ni simukadi ikoresha ikoranabuhanga ridasaba ikarita ishyirwa mu gikoresho cy’itumanaho. Iri koranabuhanga rikoreshwa cyane muri telefoni zigezweho (smartphones) n’ibindi bikoresho bijyanye n’itumanaho, ikemerera uyikoresha kuguma ku muyoboro wa interineti cyangwa guhamagara atagombye kugira simukadi isanzwe.
RwandAir ivuga ko yashyizeho iyi serivisi hagamijwe korohereza abagenzi bayo mu ngendo mpuzamahanga, by’umwihariko mu buryo bwo kwihutisha kubona interineti bageze aho bajya. Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwatangaje ko “umutekano w’abakoresha eSIM ugenzurwa neza kandi wizewe 100%.”
Mu nyungu z’iyi serivisi, RwandAir yagaragaje ko abafata eSIM bashobora kugabanyirizwa ibiciro bya interineti kugera kuri 85%, bitewe n’igihugu barimo n’ubwoko bwa interineti bahisemo kugura. Umugenzi akigera mu gihugu agiyemo, ahita yinjira ku muyoboro w’itumanaho nta guhura n’imbogamizi zo gushaka simukadi nshya cyangwa gutakaza iyari asanganywe.
Iyi serivisi ya eSIM ikorera mu bihugu birenga 150 RwandAir ikoreramo ingendo, bikaba biri mu rwego rwo kunoza serivisi z’iyi sosiyete hakoreshejwe ikoranabuhanga rihamye kandi rigezweho.
RwandAir ikomeje gutera intambwe ishimishije mu kunoza serivisi zayo, aho iherutse gutangiza na serivisi ya “RwandAir Holidays”, igenewe gufasha abagenzi gutegura ingendo zabo mu buryo bworoshye. Iyi serivisi ituma ushobora guhitamo itike y’indege, amacumbi ndetse n’imodoka yo gukoresha, byose mu buryo bwagutse kandi bworoshye.

Ibi bikorwa byose bigamije gufasha abagenzi kugira ubunararibonye bwiza mu ngendo, bikajyana no guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere.