Mu kiganiro kihariye umunyemari akaba n’umuherwe Munyakazi Sadate yagiranye n’Ikinyamakuru IGIHE yagarutse kuri byinshi abantu batazi cyangwa bajya bibeshyaho ku buzima bwe, uyu mugabo yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe kuva mu bwana kugera uyu munsi wa none, n’ibindi byinshi.
Uyu rwiyemezamirimo w’ikirangirire mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yabajijwe ku kijyanye n’ibintu by’agaciro yaba atunze maze umunyamakuru amubaza ibijyanye n’imodoka ihenze yaba afite mu gusubiza iki kibazo.
Munyakazi Sadate yagize ati “ Imodoka mfite ihenze abantu bashobora gutekereza ko ari iriya V8 ngendamo, ariko imodoka y’umugore wanjye ni yo ihenze. Benz C63 ishobora kuba ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 300 Frw igeze hano mu Rwanda. Iyanjye yo ndumva itarengeje miliyoni 180-200 gutyo.
Muri iki kiganiro Sadate yavuze kandi ko umugore we ari igitangaza ndetse ko amushimira cyane kuba yaramubaye hafi ubwo yari akishakisha ataragira ubutunzi afite ku munsi wa none.
Munyakazi Sadate yamamaye cyane ubwo yari perezida w’ikipe ya Rayon Sports guhera mu 2019 kugera 2020 nyuma yaho yakomeje imirimo ye ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’ishoramari bitandukanye akora.