Igihugu cya Sénégal,binyuze kuri Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, cyatangaje ko ingabo z’amahanga zose ziri muri iki gihugu zikwiriye kuvayo bitarenze mu mpera za Nyakanga 2025.
Igihugu cy’u Bufaransa ni ni cyo cyonyine kigifite ingabo mu gihugu cya Sénégal, aho zikiri gukorerayo kubera amasezerano ya gisirikare ibihugu byombi byemeranyije mu 2012.
Igihugu cy’u Bufaransa Mu 2025 ku italiki 15 Gicurasi, cyahaye ubuyobozi bwa Sénégal ikigo cya gisirikare cya Rear Admiral Protet cyari giherereye mu murwa mukuru i Dakar, nyuma y’uko n’ubundi muri Werurwe 2025 na bwo Leta y’u Bufaransa yashyikirije Sénégal ikindi kigo cya gisirikare cya Maréchal n’icya Saint Exupery na byo byari biherereye i Dakar.
Mu kinganiro Sonko yagiranye na Televiziyo y’Igihugu cya Burkina FasoTRB ku wa 19 Gicurasi, yatangaje ko mu gihe bajyaga ku butegetsi umwaka ushize, bwagiye bufata ingamba zitandukanye mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo.
Ati “Twamenyesheje ibihugu byose bifite ibigo bya gisirikare muri Sénégal ko byakura ingabo zabo zose mu gihugu. Ikindi n’uko nta bigo bya gisirikare by’ingabo z’amahanga bizongera kuba ku butaka bwa Sénégal.”
Ingabo z’igihugu cy’u Bufaransa ziri muri Sénégal kuva mu 1960 ubwo iki gihugu cyo muri Afurika cyabonaga ubwigenge bwuzuye.
