Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka

Umwana wa Frank Gashumba uherutse gukorana ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 29, Sheilah Gashumba yatangaje ko bitazashoboka ko uyu mukobwa Mama.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X ubwo umwe mu bamukurikirana yamubazaga impamvu mu mafoto y’ubukwe bwa Se yasangije abamukurikira ntahantu na hamwe yigeze avuga ko uyu washyingiranwe na se ari Mama.

Ajya kumusubiza yaseyse cyane maze aravuga ati ” Mwese murakina cyane gusa ntibishoboka, umuntu wenyine muri ubu buzima nzita Mama ni uwambyaye rero abandi mutuze”.

Yifurije uyu mukobwa wabengutswe na Se urugo ruhire anamusaba ko yazamubyarira abandi bavandimwe babiri ,

Ati ” ishyuka Malaika Mwiza! Nkeneye abavandimwe babiri.”

Uyu Malaika Mutoni Patience wabengushywe na pa we afite imyaka 25 ya mavuko, ku munsi wo ku wa 15 Gicurasi 2025 nibwo habayeho umuhango wo kumusaba ndetse aranakobwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version