Sosiyete y’Abashinwa GLC yamaganye igitero cyagabwe ku bakozi bayo n’abasirikare bamwe ba FARDC i Kalemie, mu ntara ya Tanganyika.
Iyi sosiyete ikora sima mu mujyi wa Kabimba (akarere ka Kalemie), yabyandikiye umuyobozi w’akarere ku wa Kane w’icyumweru gishize, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe.
Muri uru rwandiko, sosiyete GLC yatangaje ko yakiriye ibirego by’abakozi bayo 13 bavuga ko bagabweho ibitero n’abasirikare ba FARDC ubwo bari bagiye gutaha bavuye mu kazi, ndetse bakamburwa amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro.
Iyi sosiyete yagaragaje kandi ko hari abandi basirikare binjiye mu nkengero z’aho barwiyemezamirimo b’Abashinwa bacumbitse, babagabaho ibitero
Byongeye, bagaragaje ko no mu ruganda habayeho kwinjirirwa mu buryo butemewe, aho ibikoresho bitandukanye byibwe n’izi ngabo.
GLC isaba ubuyobozi bw’iki gihugu gufata ingamba zikomeye zo kurinda abakozi bayo n’ibyabo, igaragaza ko ibi bikorwa bishobora guhungabanya ibikorwa by’uruganda no gushyira abashinwa mu kaga kurushaho.
Radio Okapi yavugishije Jenerali Fabien Dunia Kashindi, uyobora Brigadi ya 22 ya FARDC, yatangaje ko nta makuru afite kuri iki kibazo. Yasezeranyije ko igiye gukora iperereza kuri ibi birego kandi asaba sosiyete GLC kwegera ubuyobozi bukuru bw’igisirikare kugira ngo ibibazo byabo bikemurwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kalemie ntabwo bwashoboye kuboneka ngo butange igitekerezo kuri iyi nkuru.