Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Chadema, ryahuye n’ihungabana rikomeye nyuma y’uko abantu 13 bo mu bayobozi bakuru baryo beguye ku mirimo yabo ndetse baniyambura ubunyamuryango, bashinja ubuyobozi bw’ishyaka guca ukubiri n’amahame yaryo shingiro no kugendera ku macakubiri.
Mu itangazo basohoye ku wa 10 Gicurasi 2025, abo bayobozi bakomoka mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Pwani, Serengeti, Nyasa, Victoria n’ahandi, batangaje ko batakiri muri Chadema kubera impamvu zirimo:
- Kutubahiriza amategeko n’amabwiriza shingiro y’ishyaka.
- Ivangura n’amacakubiri ashingiye ku bumwe bw’abari bashyigikiye Freeman Mbowe, wahoze ayobora Chadema.
- Imitegurire mibi y’amatora ngo yatumye ishyaka ritsindwa na Chama Cha Mapinduzi (CCM), ishyaka riri ku butegetsi.
Aba bayobozi bemeza ko imiyoborere y’ishyaka ikomeje kwigizayo abanyamuryango bamwe, hashingiwe ku mateka y’uko bafatwaga nk’abantu ba hafi ya Mbowe, aho bavuga ko batagifite ijambo n’uburenganzira mu miyoborere yaryo.
Mu magambo yabo, bagize bati: “Ntidushobora gukomeza kuba mu ishyaka ryitandukanyije n’amahame yaryo ya demokarasi kandi rigakandamiza abantu bose bahoze ari abatoni ku wahoze ari umuyobozi waryo.”
Ibi bigaragaza uburakari n’amarangamutima akomeye aba bayobozi bafitiye uburyo ishyaka ribayeho muri iki gihe, by’umwihariko nyuma y’aho Freeman Mbowe yavanwe ku buyobozi.
Biravugwa ko mu beguye harimo n’abagize inzego z’abagore muri Chadema, ndetse hakaba hari n’abandi batigeze bavugana n’itangazamakuru ariko bashobora gukurikira abo bandi mu cyemezo cyo kwegura no kuva mu ishyaka.
Umunyamabanga Mukuru wa Chadema, John Mnyika, yahise atangaza ko ubwo bwegure nta ngaruka bufite ku mikorere n’imbaraga z’ishyaka, ashimangira ko ibivugwa n’abeguye ari amatakirangoyi y’abantu batanyuzwe n’impinduka nshya.
Yagize ati: “Ishyaka rirakomeye kandi rihagaze bwuma. Abanyamuryango bakwiye kumenya ko nta mavugurura cyangwa amatora ateganyijwe muri iki gihe. Icy’ingenzi ni ugukomeza umurongo wa politiki ishyaka ryihaye.”
Ibi byerekana ko ubuyobozi bwa Chadema butiteguye guhindura icyerekezo cyangwa kwemera igitutu cy’abanyamuryango basezeye.
Chadema isanzwe ifatwa nk’ishyaka rya mbere mu guhangana na CCM mu nkingi zayo za demokarasi, ariko ibi bibazo bishya birerekana ko imbere mu ishyaka hari ukutumvikana no gucikamo ibice, bishobora kurinyuza mu bihe bikomeye, cyane ko amatora rusange ya 2025 arimo kwegera.
Abasesenguzi mu bya politiki ya Tanzania bavuga ko ubu bwegure bushobora kugira ingaruka ku buryo Chadema izitwara mu matora ataha, mu gihe butakwitabwaho bikwiye cyangwa ngo buvemo ibiganiriro byubaka hagati y’impande zose zifite uruhare mu mikorere y’ishyaka.
Uko byagenda kose, Chadema iri mu ibihe by’impinduka, kandi uko izayobora ibi bibazo bishobora kugira ingaruka ndende ku cyizere n’ubufatanye ifitanye n’abaturage. Kuba abayobozi bakuru begura kubera impamvu bavuga ko zijyanye n’uburenganzira, imiyoborere n’ubutabera, bishobora gutuma n’abandi banyamuryango batangira gutekereza ku hazaza habo muri iryo shyaka.