Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, abahanzi bakunzwe mu karere, The Ben na Diamond Platnumz, bahuriye kuri Kampala Serena Hotel, mbere yo guhagurukira hamwe berekeza ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe. Bahavuye bafata kajugujugu yabajyanye mu Karere ka Ntungamo, aho bagombaga gutaramira mu gitaramo cyihariye
Aba bahanzi bombi bafitanye ubucuti bukomeye bushingiye ku ndirimbo “Why” bakoranye, byatumye babona amahirwe yo kongera guhurira ku rubyiniro muri Uganda. Igitaramo bagiyemo kibaye kuri uyu munsi wa 24 Gicurasi 2025, cyahujwe n’isiganwa ry’amaguru ryiswe “The Coffee Marathon”, rigamije gushyigikira abagore bo mu cyaro bahinga ikawa, mu rwego rwo kubafasha kwizamura mu mibereho.
Ubwo bahuriraga kuri hoteli, The Ben na Diamond baramukanyije bishimye, bagirana ikiganiro gito cyuzuyemo urukumbuzi n’umunezero. Diamond yashimye igitaramo The Ben aherutse gukorera i Kampala.
Mu kumwereka ko amukumbuye cyane, Diamond yasabye The Ben ko bajyana mu modoka ye kugira ngo baganire birambuye, abandi babaherekeje bajya mu zindi modoka. Abitabiriye irushanwa rya Marathon binjiriye ku 30,000 UGX, mu gihe abashakaga kureba igitaramo gusa bishyuraga 10,000 UGX.
The Ben yitabiriye iki gitaramo nyuma yo guhuriza hamwe abantu barenga 1500 mu gitaramo gikomeye aherutse gukorera muri Kampala Serena Hotel, aho yafatanyije n’abandi bahanzi barimo Element Eleeeh, Kevin Kade, Ray G, Rema Namakula, n’abandi.
The Ben na Diamond baherukaga guhurira ku rubyiniro mu Kanama 2023 mu birori bya Trace Awards byabereye muri BK Arena i Kigali.