igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Thierry Henry yanenze bikomeye umutoza Mikel Arteta kubera kudashobora kwegukana ibikombe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Thierry Henry yanenze bikomeye umutoza Mikel Arteta kubera kudashobora kwegukana ibikombe
IMIKINO

Thierry Henry yanenze bikomeye umutoza Mikel Arteta kubera kudashobora kwegukana ibikombe

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 4:01 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umunyabigwi wa Arsenal Thierry Henry yanenze bikomeye umutoza Mikel Arteta kubera kudashobora kwegukana ibikombe, anagereranya Arsenal na manchester united.

Mu kiganiro aherutse gutanga Henry yavuze ko nubwo Arsenal igaragaza umupira mwiza igihe kigeze ngo ibi biherekezwe n’ibisubizo bifatika birimo ibikombe.

Ati “Nta bikombe biraza, tugomba gutangira kubigeraho. Icyo abakunzi ba Arsenal bakeneye si umupira mwiza gusa, bakeneye no kwishimira intsinzi

Yongeyeho ko nubwo Manchester United nayo itari mu bihe byiza yabashije kwegukana Europa League na FA Cup mu myaka yashize, ibintu Arsenal itarabasha gukora mu gihe cy’ubuyobozi bwa Arteta.

Ati “Reba uko Manchester United imeze, nta bwitange bwinshi tubona nk’ubwa Arsenal ariko baracyafite ibikombe bamaze kwegukana. Arteta afite ikipe ikomeye ariko igihe kirageze ngo abereke ko ashoboye kubyaza umusaruro iyo kipe.”

Thierry Henry asanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye bakiniye Arsenal, akaba yarafashije iyi kipe kwegukana Premier League idatsinzwe muri 2003/04. Kuri we gutsinda ni umuco kandi Arteta agomba kubigaragaza bitari mu mvugo gusa, ahubwo no mu bikorwa.

Henry asanga iyi sezon cyangwa iyikurikiraho ari ingenzi cyane kuri Arteta kuko ari bwo hazamenyekana niba ari umutoza ushoboye gusohoza inshingano ku rwego rwo hejuru, cyangwa niba azasigara mu mateka nk’uwubatse ikipe nziza ariko itigeze igira icyo igeraho.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uwari Producer Prince Kïiiz yatangiye kuririmba
Next Article Chameleone yasuye Nyundo; yiyemeza gukora ikintu gikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko

Myugariro wakiniye amakipe arimo APR FC ndetse n'Ikipe y'Igihugu Amavubi kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Gasogi United, Bayisenge Emery,…

1 Min Read
IMIKINO

11 bazahagararira u Rwanda muri ‘Kigali International Peace Marathon’ bagaragaye

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 bazahagararira igihugu muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali izaba ku…

2 Min Read
IMIKINO

Mu buryo budasubirwaho APR ifashe umwanya wa mbere ikuyeho Rayon sport

Kuri uyu wa Gatandatu, muri shampiyona 2024-2025 ikipe ya APR FC yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsindira Bugesera…

4 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ntwari Fiacre yatandukanye na Kaizer Chiefs

Ntwari Fiacre Umunyezamu mpuzamahanga ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, (Amavubi)Ntwari Fiacre, yasezeye muri Kaizer Chiefs mu Cyiciro cya Mbere muri…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?