TMC wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys ariko umaze igihe asa n’uri kugenza make mu bijyanye na muzika, agiye gutaramira mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi umaze igihe yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumiwe mu gitaramo kizahuriramo Abanyamuryango b’icyitwa ‘Lightening shared scooter corporation’ bazaba bishimira uko umwaka wabo wagenze.
Ni igitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 1 Kamena 2025.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Mujyanama Claude wamamaye nka TMC yavuze ko nubwo ashobora gutumirwa mu gitaramo akaba yakwitabira, ariko muri iyi minsi ahugiye muri gahunda z’ubuzima bwe bwite kurusha umuziki.
Ati “Muri iyi minsi navuga ko ntari mu muziki, ndi muri gahunda zanjye bwite. Ni nayo mpamvu numva ntafite ibintu byinshi byo kuvuga mu itangazamakuru.”
Ku rundi ruhande TMC nubwo atari mu bikorwa bya muzika muri iyi minsi, ahamya ko igihe bibaye ngombwa ko hari aho bamwiyambaza ngo abasusurutse nta cyamubuza kubikora.
TMC ni umwe mu bari bagize itsinda rya Dream Boys yari ahuriyemo na Platini we ukiri mu muziki ndetse ugeze kure album nshya ari gukorana na Nel Ngabo.
Uyu muhanzi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020, iki gihe akaba yari agiye kwiga ndetse akaba yarahise akomerezayo gahunda zo gushaka ubuzima.