Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azagirana ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho bazaganira ku guhagarika intambara muri Ukraine n’ibijyanye n’ubucuruzi.
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Perezida Trump akoresheje urubuga yashinze rwa Truth Socials, yatangaje ko iki kiganiro cyo kuri telephone kizaba ku wa 19 Gicurasi 2025.
Trump yavuze ko yizeye ko uwo munsi uzaba uw’umusaruro, ndetse ko amasezerano yo guhagarika intambara ashobora kugerwaho.
Uyu mukuru w’igihugu kandi yakomeje avuga ko namara kuganira na Putin, ateganya kuganira na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu biri mu muryango wa NATO.
Ibijyanye n’iki kiganiro cya Trump na Putin, byemejwe kandi n’Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, wavuze ko bari gutegura iki kiganiro, gusa yirinda gutangaza byinshi bizagarukwaho.
Ibi biganiro bigeye kuba mu gihe Trump yari aherutse gutangaza ko afite umubano mwiza na Putin, kandi yiteguye guhura na we igihe cyose byashoboka.
Ni mu gihe intumwa za Ukraine n’u Burusiya ziherutse guhurira i Istanbul muri Turikiya, aho impande zombi zemeranyije guhererekanya imfungwa 1000 kuri buri ruhande, no gukomeza ibiganiro nibamara gutegura imishinga y’amasezerano yo guhagarika intambara.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, na we aherutse kuganira n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, bagaruka ku byavugiwe i Istanbul.