igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Trump yanenze bikomeye Putin avuga ko ari umusazi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Trump yanenze bikomeye Putin avuga ko ari umusazi
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Trump yanenze bikomeye Putin avuga ko ari umusazi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 26, 2025 8:01 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko atishimiye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, nyuma y’igitero gikaze u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, cyahitanye nibura abantu 12.

Iki gitero u Burusiya bwakigabye kuri Ukraine ku wa 25 Gicurasi 2025, ndetse ni cyo gitero kinini kuva intambara yatangira mu 2022, aho u Burusiya bwakoresheje drones na misile 367 mu ijoro rimwe.

Ubwo Trump yaganiraga n’itangazamakuri i New Jersey, yagarutse kuri iki gitero maze anenga Putin.

Yagize ati “Namumenye kera, twagiranye umubano mwiza, ariko ubu ari kohereza ibisasu mu mijyi akica abantu. simbishyigikiye na gato”.

Abajijwe niba ashobora kongera ibihano ku Burusiya, Trump yavuze ati “Yego rwose”.

Nyuma gato Trump yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Truth Social avuga ko “Putin yamaze gusara”.

Uyu mukuru w’igihugu yakomeje ati “Nabivuze kera ko ashaka Ukraine yose, atari igice cyayo gusa, kandi wenda bigiye kugaragara ko ari byo. Ariko naramuka abikoze, bizatuma u Burusiya burimbuka!”.

Yanakomeje anenga imvugo za Zelensky wa Ukraine avuga ko zongera amakimbirane.

Ku rundi ruhande, Zelensky yahise asaba Amerika n’ibindi bihugu gushyira igitutu gikomeye kuri Putin, harimo no kongera ibihano.

Trump wavuze ko Putin yamaze gusara, baherutse kugirana ikiganiro cy’amasaha abiri kuri telefone ku masezerano yo guhagarika intambara. Ukraine yemeye agahenge k’iminsi 30, mu gihe u Burusiya buvuga ko buzaganira ku masezerano y’amahoro.

Kugeza ubu, u Burusiya rugenzura 20% bya Ukraine, harimo na Crimea yafashwe mu 2014.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kylian Mbappé yagizwe rutahizamu mwiza i Burayi
Next Article Ingabo z’u Burundi zagabye igitero ku ishyamba rya Bijabo muri Kivu y’Amajyepfo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Urukuta rwa X ya polisi y’igihugu muri Tanzania rwibwe n’abataramenyekana batangaza ko Samia Suluh yapfuye

Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’urubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter) nyuma y’uko konti ya Polisi y’igihugu (Tanpol)…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025 ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gutwara icyiciro cya mbere cy’abazungu zivuga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya DRC

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko umushinga w’itegeko rigira imirimo ya…

1 Min Read
AMAKURU

Rwezamenyo: Abaturage batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura bakabatera n’ibyuma

Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko batewe ubwoba n'abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura rimwe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?