Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko atishimiye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, nyuma y’igitero gikaze u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, cyahitanye nibura abantu 12.
Iki gitero u Burusiya bwakigabye kuri Ukraine ku wa 25 Gicurasi 2025, ndetse ni cyo gitero kinini kuva intambara yatangira mu 2022, aho u Burusiya bwakoresheje drones na misile 367 mu ijoro rimwe.
Ubwo Trump yaganiraga n’itangazamakuri i New Jersey, yagarutse kuri iki gitero maze anenga Putin.
Yagize ati “Namumenye kera, twagiranye umubano mwiza, ariko ubu ari kohereza ibisasu mu mijyi akica abantu. simbishyigikiye na gato”.
Abajijwe niba ashobora kongera ibihano ku Burusiya, Trump yavuze ati “Yego rwose”.
Nyuma gato Trump yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Truth Social avuga ko “Putin yamaze gusara”.
Uyu mukuru w’igihugu yakomeje ati “Nabivuze kera ko ashaka Ukraine yose, atari igice cyayo gusa, kandi wenda bigiye kugaragara ko ari byo. Ariko naramuka abikoze, bizatuma u Burusiya burimbuka!”.
Yanakomeje anenga imvugo za Zelensky wa Ukraine avuga ko zongera amakimbirane.
Ku rundi ruhande, Zelensky yahise asaba Amerika n’ibindi bihugu gushyira igitutu gikomeye kuri Putin, harimo no kongera ibihano.
Trump wavuze ko Putin yamaze gusara, baherutse kugirana ikiganiro cy’amasaha abiri kuri telefone ku masezerano yo guhagarika intambara. Ukraine yemeye agahenge k’iminsi 30, mu gihe u Burusiya buvuga ko buzaganira ku masezerano y’amahoro.
Kugeza ubu, u Burusiya rugenzura 20% bya Ukraine, harimo na Crimea yafashwe mu 2014.