Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, mu gihe yitegura kwakira mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yatanagaje ko abahinzi b’abazungu baba muri Afrika y’Epfo bakomeje gukorerwa Jenoside, nubwo iki gihugu cyo cyabihakanye kivuye inyuma.
Ibi Trump ari kubivuga mu gihe, mu mujyi wa Bothaville hakoraniye abahinzi benshi mu imurikagurisha ry’ubuhinzi aho bamwe mu bagize itsinda rya ‘Afrikaner farmer’ batemeranya n’ubuyobozi bwa Amerika buvuga ko bakorerwa Jenoside.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, John Steenhuisen, Minisitiri w’Ubuhinzi muri Afurika y’Epfo, yavuze ko guhura kw’aba bakuru b’ibihugu bizatanga umusaruro ndetse bigashyigatanga ikizere ku gukuraho ukutumvikana kw’ibihugu byombi.
Ati “Nizeye rwose ko mu ruzinduko ruzabera i Washington, Perezida Cyril Ramaphosa, azagaragariza mugenzi we ukuri kose ndetse akamwereka ko nta kwambura ubutaka abazungu bibera muri Afurika y’Epfo, kandi ko nta jenoside ibahinzi b’Abazungu bari gukorerwa.”
Prezida Ramaphosa aherutse kwitabira iri murikagurisha ry’abahinzi ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize, ndetse anahagura bimwe mu bikoresho byifashishwa mu buhinzi ari n ho yaboneyeho aganira n’abahinzi ku kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya Prezida Trump n’igighugu cya Afurika y’Epfo.
Yagize ati “Ntabwo tugomba kwiruka ngo duhunge ibibazo byacu, iyo wirutse uba uri ikigwari.”
Nk’uko bigaragazwa n’imibare ya leta, abazungu ari bo bihariye igice cyinini cy’ubutaka mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho bihariye 80% by’ubutaka bw’igihugu buhingwaho byongeyeho kandi raporo yakozwe mu 2017 iki gihugu cyari cyirimo abahinzi bagera ku bihumbi 40 ari abahinzi.