igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
AMAKURUMU MAHANGA

U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 23, 2025 1:50 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Leta y’u Bufaransa yateye utwatsi ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, wavuze ko ibihugu by’i Burayi biri kwenyegeza urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi ku gihugu cye.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, Christophe Lemoine ku wa 22 Gicurasi 2025 aho yagaragaje ko ibyatangajwe na Minisitiri wa Israel bitangaje kandi bidakwiriye.

Yagize ati “Ibyatangajwe nta shingiro bifite nta nubwo bikwiriye rwose.”

Yakomeje avuga ko igihugu cy’u Bufaransa kuva na kera cyakomeje kurwanya urwango rukorerwa Abany-Israel.

Ati “U Bufaransa bwakomeje kwamagana, kandi buzakomeza bwamagana ibikorwa by’urwango bikorerwa Abanya-Israel.”

Ku wa 21 Gicurasi 2025 ni bwo abakozi babiri ba Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishwe barasiwe i Washington, DC.

Aba bakozi barashwe ubwo bari mu nzira bava mu gikorwa cyabereye ku nzu ndangamurage y’Abayahudi iri muri uyu mujyi wa Washington, DC.

Bikaba bivugwa ko uwarashe aba bakozi ba Ambasade ya Israel yitwa Elias Rodriguez, akaba akomoka i Chicago. Ubwo yatabwaga muri yombi yumvikanye avuga ngo “Mubohore Palestine.”

Nyuma y’ibyo Minisitiri Saar yahise atangaza ko ubwo bwicanyi bwababye bufite aho buhuriye n’abantu bakomeje kwenyegeza urwango ku bantu bo muri Israel ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Uku kwenyegeza urwango bikorwa kandi n’Abayobozi b’ibihugu ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, cyane cyane iyo mu Burayi.”

Ibihugu byo mu Burayi byagiye byumvikana akenshi bishinja Israel ibyaha by’intambara ikorera mu gace ka Gaza aho ihanganye n’umutwe wa Hamas gusa ikaba igaba ibitero ahantu hatuwe n’abaturage basanzwe muri aka gace.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
Next Article Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Weasel yahishuye ko Teta Sandra agiye kumwerekana iwabo
May 24, 2025
Rugaretse hagati y’umuraperi Kanye West n’indwara zo mu mutwe arwaye
May 24, 2025
Abantu 18 nibo bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’umugore w’imyaka 39 ukomoka mu Budage
May 24, 2025
Jose Chameleone uri mu Rwanda yashimye Perezida Kagame
May 24, 2025
Abasirikare 525 ba Mozambique basoje imyitozo y’amezi atandatu bahawe n’ingabo z’u Rwanda
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

RUTSIRO : ABAZAMU BACUCUYE IKIGO CY’AMASHURI BARI BASHINZWE GUCUNGIRA UMUTEKANO

Abazamu barindaga izamu ry'ikigo cya G,S Rambura cyo mu murenge wa Mukura akarere ka Rutsiro ho mu ntara y'uburengerazuba batawe…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyuma y’igitero yagabye kuri Gen MUHOOZI, CODECO igiye kumusaba imbabazi

Abayobozi CODECO umutwe witwaje intwaro wa urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe bayoboye uteye ingabo…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGA

Chris Brown yafunzwe

Rurangiranwa mu muziki ku Isi Chris Brown yatawe muri yombi ubwo yari mu mujyi wa Manchester mu Gihugu cy'u Bwongereza,…

1 Min Read
AMAKURU

Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa

Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ateganya kugeza ijambo ku Banye-Congo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?