Mu ijoro rishyira ku wa 12 Gicurasi 2025, u Burusiya bwongeye kugaba ibitero by’indege zirenga 100 zitagira abapilote muri Ukraine nyuma y’uko agahenge k’amasaha 72 kari karumvikanyweho kuva ku wa kane w’icyumweru gishize karangiye.
Kuva ku wa 08 Gicurasi 2025 nta bitero byigeze bigabwa muri Kyiv ndetse Ukraine ntiyigeze ishinja u Burusiya kurenga kuri ayo masezerano ariko u Burusiya bwo bwashinje Ukraine kutubahiriza ako gahenge.
The Moscow Times yatangaje ko Kyiv yavuze ko indege z’u Burusiya 108 zitagira abapilote zaraye zibarasheho.
Ibyo bitero bigabwe mu gihe Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yirengagije agahenge k’iminsi 30 yari yasabwe n’u Burayi na Amerika ariko aherutse kwizeza ko azaganira na Ukraine muri uku kwezi.
Mu rucyerera rwo ku wa 11 Gicurasi 2025 nibwo Perezida Putin yasabye ko ibiganiro na Ukraine bizabera Istanbul ku wa 15 Gicurasi 2025.
Mu ijambo rye, Perezida Putin yagize ati: “Ntabwo twirengagije ko muri ibi biganiro tuzumvikana ku masezerano y’agahenge mashya.”
Kuri uwo munsi kandi Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteze ko Moscou yiyemeza guhagarika imirwano mu minsi 30, uhereye kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025 kandi yiteguye kugirana ibiganiro n’u Burusiya.
Ku mbuga nkoranyambaga, Zelensky yagize ati: “Nta mpamvu yo gukomeza ubwicanyi n’umunsi n’umwe. Twiteze ko u Burusiya buzemera guharika imirwano uhereye kuri uyu wa 12 Gicurasi kandi Ukraine yiteguye ibiganiro.”
Zelensky yongeyeho ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko u Burusiya bwatangiye gutekereza guhagarika intambara kandi ari byo yari ategereje kuva kera.