Umudepite uri muri komite ishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine yatangaje ko u Burusiya bwashyikirije Ukraine imibiri 909 y’abasirikare bayo baguye ku rugamba na yo iha u Burusiya imibiri 34.
Depite Shamsail Saraliev yahamije ko Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yakiriye imibiri 34 na yo igatanga 909.
Ukraine ibinyujije ku rubuga rwa Telegram yavuze ko yakiriye imibiri 909 ariko ntiyavuga umubare w’iyo woherereje u Burusiya y’abasirikare babwo baguye ku rugamba.
RT yanditse ko ibi bikorwa bibaho buri kwezi kuko nko muri Mutarama 2025 u Burusiya bwari bwashyikirije Ukraine imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba 757, bwo bwakira 49, mu gihe muri Mata u Burusiya bwatanze 909 bwo bwakira 41.
Mu biganiro byabereye muri Turikiya ku wa 16 Gicurasi 2025, u Burusiya na Ukraine bemeranyije guhererekanya imfungwa z’intambara 1000.