Ni umuhengeri wibasiye umugezi witwa Wu, wahitanye abantu 10 abandi 70 barakomereka hafi y’Umujyi wa Qianxi mu Majyepfo y’u Burengerazuba bw’u Bushinwa.
Ibitangazamakuru bya muri iki gihugu, kuri uyu wa Mbere, byatangaje ko abakerarugendo barenga 80 barohamye ejo ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba, ubwo bari mu bwato bune, gusa 10 muri bo bahasiga ubuzima, abandi baracyari gushakishwa.
Bivugwa ko ubu bwato bwakurikije amategeko abugenga butwara umubare ukwiye gusa ihinduka ry’ikirere riza gutuma iyi mpanuka ibaho.
Bamwe mu barokotse iyi mpanuka bemeje ko imvura yiganjemo imiyaga yaguye bitunguranye, maze ubutabazi butinda kubageraho.
Xi Jinping Perezida w’u Bushinwa, yasabye ko ibikorwa byo gushakisha ababuze, anasaba ko ingamba zo umutekano w aba Mukerarugendo ushyirwamo agatege.
Gusa kandi abakerarugendo na bo bagirwa inama yo gukurikiza amabwiriza agenga ubukerarugendo harimo no kwirinda kugenda mu bihe by’imvura kandi bakifashisha ubwato bwujuje ibyangombwa.