igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda na DRC ntabwo ari nk’ Uburusiya na Ukraine – ibyo u Rwanda rwabeshyuje amahanga.
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda na DRC ntabwo ari nk’ Uburusiya na Ukraine – ibyo u Rwanda rwabeshyuje amahanga.
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na DRC ntabwo ari nk’ Uburusiya na Ukraine – ibyo u Rwanda rwabeshyuje amahanga.

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 4, 2025 6:58 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Ibihugu  by’amahanga by’umwihariko iby’u Burayi, Sena y’u Rwanda yabibeshyuje ku byo gushinja u Rwanda kuba mu ntambara  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagereranya u Rwanda  n’uko u Burusiya buri mu ntambara mu gihugu cya Ukraine ugamije kubohoza ibice byayo.

Ni ibyagaragajwe muri raporo y’ubutumwa bw’akazi, Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki y’Imiyoborere  bakoreye  mu bihugu bya Norway, Suwedi, Finland na Denmark guhera kuwa 10 kugeza ku wa  15 Werurwe 2025, igashyikirizwa Inteko Rusange ya Sena y’u 4 Mata 2025.

Ubu butumwa bwari bufite intego yo gutsura umubano mwiza w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi nteko zo mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi ndetse no kuganira ku bibazo bya politiki cyane cyane, icy’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.

Dr Kaitesi Usta, wari uyoboye itsinda ry’Abasenateri basuye ibyo bihugu akaba na Perezida w’iyo Komisiyo, yatangarije  Inteko rusange ya Sena ko muri bahuriye muri urwo ruzinduko n’abagize Inteko Ishinga Amategekondetse  n’abandi bari muri za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga.

Mu biganiro bagiranye hari aho basanze bafite imyumvire ko u Rwanda rwaba rufite uruhare mu ntambara ihuje ingabo za leta ya Congo n’abazifasha barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahanganyemo M23 irwanira uburenganzira bwa benewabo, bakabigereranya n’intambara ya Ukrain n’uburusiya

Ati: “Muri biriya bihugu bamwe bafashe ikibazo baragicurika. Wumvaga bavuga ko u Rwanda noneho rwabaye nk’u Burusiya. Congo iba Ukraine, bityo u Rwanda rurashaka gufata ibice bya Congo rukabyiyomekaho, nk’uko inkuru y’u Burusiya ivugwa hariya mu Burayi.”

yongeraho ati: “Wari umwanya mwiza wo kubasobanurira […] hari ibibazo bya Congo ifite mu gihugu cyayo. Ibibazo biri aho Umunyekongo udatuye muri za Kivu atungwa n’Amadolari ari munsi y’abiri ku munsi.”

Yakomeje avuga ko bagaragaje ihohoterwa rikorerwa abaturage muri RDC by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi,rikorwa  Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’umutwe w’Abajenoside wa FDLR nyamara bigakoezwa kureberwa n’amahanga.

Mu ijambo rye yagize  ati: “Hashize imyaka myinshi cyane u Rwanda rugagaragaza ikibazo cya FDLR ariko ntifatirwe umwanzuro ukwiye. Kubifata bigacurikwa, u Rwanda rukaba u Burusiya bukomeye cyane, bugiye gutsinda igihugu gikomeye nka Congo, ugasanga ari yo mivugire bahisemo. Ibibazo byo mu Burusiya na Ukraine bifite isura yabyo bikwiye gusobanurwa uko biteye. Ibibazo byo mu Karere bikwiye kubonerwa umuti abantu bagaragaje ikibazo nyirizina uko giteye. Wasangaga hari umurongo bafashe bavuga bati, u Rwanda niba ruri muri Congo rugomba gufatirwa ibihano. Tukababwira tuti, kubera iki hari amategeko mpuzamahanga yirengagizwa, abacancuro bagaragaye muri RDC kuki ntawe ubagarukaho.”

Senateri Dr Kaitesi Usta na we  yabeshyuje ibihugu by’u Burayi bigoreka amakuru kuri iki kibazo yagaragaje ko babwiye abahagariye ibyo bihugu ko Umutwe wa FDLR hari ibitero birenga 20 wagabye ku Rwanda , tutibagiwe n’ iby’ingabo za Congo n’abazifasha bagabye ku Rwanda nyuma y’aho umutwe M23 ufashe Goma bikambura abaturage 16  ubuzima.

Avuga ko u Rwanda rwabasobanuriye ko rufite uburenganzira bwo kwirindira umutekano yongeraho ko congo ikwiye no kubazwa ibyo gutwika Ambasade y’u Rwanda yagizemo  uruhare

Igihugu cy’U Bubiligi cyo gikomeje guharabika u Rwanda mu bihugu by’u Burayi cyigoreka ukuri ku cyibazo cya Congo aho usanga hari bamwe bafite imyumvire yo kurusabira ibihano ibi ni ibyagaragajwe n’abasenateri.

Dr. Usta Kaitesi yagize ati: “Hari benshi bigiza nkana, bavuga ko ari Abanyaburayi, ngo umurongo wacu ku Rwanda turawuhamaho nta kundi twabigenza. Ibihugu bimwe twasanze u Bubiligi bwarabigezeho, bwarabihaye umurongo wabwo, mukaganira ukumva aravuga ngo birumvikana ariko dufite uruhande nk’urw’Abanyaburayi”.

Hari ibinyamakuru byo mu Burayi byiyemeje kumenyanya amakuru y’ukuri ku Rwanda

Sena y’u Rwanda yijeje ko igiye gukomeza gushyira imbaraga mu mu mubano w’Inteko Ishingana Amategeko y’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu bakagaragaz amakuru nyakuru ku Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article M23 yatanze umuburo kubasirikare ba FRDC bari kwifotoreza muri Walikale
Next Article Indonesia: Agiye gufungwa azira kubwira ishusho ya Yezu ngo ijye kwiyogoshesha
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rutsiro: Urujijo ku murambo w’umukobwa w’imyaka 27 wasanzwe mu ishyamba

Nyiragasigwa Eugenie w’imyaka 27 wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu ishyamba yapfuye, bikekwa ko yishwe kuko yasanganwe ibikomere ku…

1 Min Read
AMAKURU

Nigeria: Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abantu banashimuta abaturage benshi

Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abantu ku mudugudu wa Kuru-Kuru mu Karere ka Maru muri Leta ya…

1 Min Read
AMAKURU

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko Amerika igabanya Abajenerali ifite ku kigero cya 20%

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yategetse igisirikare cy’igihugu kugabanya umubare w’Abajenerali n’abandi basirikare bakuru. Muri…

1 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko

Nyuma y’uko Papa Fransisiko wari umaze igihe kinini ubuzima bwe butameze neza, kuri ubu yamaze gupfa agejeje imyaka 88. Mu…

5 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?