Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique buzwi ku izina rya MINUSCA.
Abahawe impanuro ni abapolisi 320 bagize amatsinda abiri; RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na ACP Bernardin Nsengiyumva, bazakorera i Bangui mu murwa mukuru n’itsinda RWAFPU2 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na CSP Jules Rutayisire, bazakorera ahitwa Kaga Bandoro.
DIGP Sano yabibukije ko akazi bagiyemo badahagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, bahagarariye n’igihugu bakaba basabwa kwitwara neza birinda icyagisiga icyasha.
Ati “Akazi mugiyemo muzaba muhagarariye igihugu kubera ko mugiye kwambuka umupaka, mukagakorera hanze y’igihugu. Mwoherezwa n’igihugu kugira ngo mujye gukora akazi kajyanye n’inshingano za Polisi, mugakorera mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye. Impanuro muhabwa ziba zishimangira ibyo muba mwaratojwe, mugomba kubihuza n’akazi mugiyemo mukitwara neza muhesha isura nziza igihugu muhagarariye.”
Yabibukije ko abababanjirije bakoze neza, abasaba kubyubakiraho bakarushaho kubiteza imbere, imbogamizi bahuye nazo zijyanye n’imiterere y’ikirere, umuco n’ibindi, bakamenya uko babyitwaramo neza.
Ati “Muba mwoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo mutange umusanzu wanyu mu kugarura umutekano mu gihugu mugiyemo. Kugira ngo muzasohoze inshingano zanyu neza mutera ikirenge mu cy’ababanjirije, mugomba kurangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura, ubushake n’umwete, nicyo gituma mumaze igihe mwiga nyuma yo kuba mwaratoranyijwe kubera ko mwagiriwe icyizere na Polisi ndetse n’igihugu.”
DIGP Sano yakomeje abasaba kuzashyira imbere kumvira abayobozi, kubaha amabwiriza ajyanye n’akazi, kuzafata neza ibikoresho, buri muntu mu kazi ashinzwe babirinda, birinda ubwabo kandi banirinda uburangare no guta umwanya ku mbuga nkoranyambaga, bagakomeza gukunda igihugu no kugihesha agaciro.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014.
Kuva icyo gihe, u Rwanda rwakomeje kohereza abapolisi mu butumwa bwa MINUSCA, aho kugeza ubu rufite amatsinda ane y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu arimo; RWAFPU-1 na RWAPSU, akorera mu Murwa mukuru Bangui.
Andi abiri ni RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu majyaruguru y’igihugu, mu bilometero 300 uturutse mu murwa mukuru Bangui, n’itsinda RWAFPU-3 rikorera mu mujyi wa Bangassou mu bilometero bisaga 720 uturutse mu Mujyi wa Bangui werekeza mu majyepfo y’Iburasirazuba.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika bugamije gufasha mu kugarura ituze no kwimakaza amahoro arambye, nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyamaze mu ntambara n’ubushyamirane bw’amoko n’imitwe yitwaje intwaro.
Amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPUs) afite inshingano zo kurinda abaturage b’abasivili barimo ababa mu nkambi z’abavanywe mu byabo, kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi, guherekeza abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye n’izindi nshingano zitandukanye.
Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Santrafurika n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo; Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA.
