igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda rwamurikiye umujyanama wa perezida Trump ikirombe cya mbere muri Africa yosegicukurwamo amabuye ya Wolfram
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda rwamurikiye umujyanama wa perezida Trump ikirombe cya mbere muri Africa yosegicukurwamo amabuye ya Wolfram
AMAKURU

U Rwanda rwamurikiye umujyanama wa perezida Trump ikirombe cya mbere muri Africa yosegicukurwamo amabuye ya Wolfram

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 10, 2025 11:19 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasuye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Nyakabingo, gicukurwamo wolfram nyinshi muri Afurika.

Massad Boulos, umwe mu bajyanama ba Perezida Donald Trump ku bijyanye na Afurika, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho ari gusura ibice bitandukanye by’igihugu. Ku wa 8 Mata 2025, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yatangaje ko abayobozi b’u Rwanda na RDC bahangayikishijwe n’uko Akarere karushaho kugira amahoro arambye.

Uruzinduko rwa Boulos rwakomereje mu Karere ka Rulindo ku wa 10 Mata 2025, aho yasuye icyirombe cya Nyakabingo gicukurwamo amabuye y’agaciro, gikorerwamo na sosiyete ya Trinity Metals Group. Ubuyobozi bwa Trinity bwatangaje ko bwishimiye kwakira Boulos ndetse bamuhaye amahirwe yo gutambagira iki cyirombe no kureba aho amabuye y’agaciro aturuka.

Iki cyirombe kizwiho gucukura cyane wolfram, itunganywamo icyuma cya tungsten, gikoreshwa mu nganda zitandukanye zirimo izubaka, inganda z’ibikoresho bya gisirikare nk’imbunda n’amasasu, mu bwubatsi bw’indege, ibyogajuru, n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye.

Nubwo iyo wolfram itunganyirizwa imbere mu gihugu ku kigero cya 68%, ntabwo u Rwanda ruragira uruganda rukuramo icyuma cya nyuma, bituma yoherezwa mu mahanga nk’Autriche aho yongerwa agaciro kugeza kuri 99.999%.

Mu 2024, Trinity Nyakabingo yohereje toni 1107 za wolfram, bikaba biteganyijwe ko uyu musaruro uzikuba kabiri mu myaka ine iri imbere. Trinity Metals Group imaze gushora miliyoni $40 mu bikorwa by’ubucukuzi mu birombe bya Nyakabingo, Musha (ahacukurwa gasegereti, coltan na lithium) na Rutongo (hacyo hakinjiza gasegereti).

Muri 2024, iyi sosiyete yohereje toni 2,226 z’amabuye y’agaciro zirimo wolfram, gasegereti na coltan, kandi iteganya ko mu 2029 izaba yohereza hanze toni 5,201.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ruhango: Batatu bafashwe bakekwaho kwica umurinzi w’umurima w’ibisheke
Next Article Muhanga: Gitifu n’umukozi wa RIB basabye kuburana badafunze
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Real Madrid Umwami wa (La Remontada) Igarikiwe Iwayo

Mu mukino wo kwishyura muri kimwe cya kane k'irangiza mu Irushanwa rya UEFA Champions League wahuzaga ikipe ya Real Madrid…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye Ari Guhonyora Amasezerano yo Kutazatera u Rwanda – Dr. Frank Habineza

Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yise…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Vital Kamerhe yashyikirije Perezida Museveni ubutumwa bwihariye bwa Tshisekedi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, aherutse mu ruzinduko rw’akazi i Kampala rwasize ahuye…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo iteganya gukora iperereza ku ngabo z’iki gihugu zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?