igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Gates foundation sosiyete y’umuherwe Bill Gates
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IKORANABUHANGA > U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Gates foundation sosiyete y’umuherwe Bill Gates
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Gates foundation sosiyete y’umuherwe Bill Gates

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 5, 2025 9:18 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Sosiyete ya Gates foundation yasinyanye amasezerano na goverinoma y’ u Rwanda muby’ikoranabuhanga cyane ku guteza imbere ubwenge buhangano AI aho ayo masezerano azatwara akayabo kasaga miliyari 9 y’amafaranga y’ u Rwanda.

Aya ni amasezerano agamije guteza imbere ubwenge buhangano AI ku mugabane w’Afurika aho hamwe n’uyu muryango wa Gates foundation bazatanga asaga miliyoni 7.5 y’amadorari y’Amerika uyashize mu manyarwanda arasaga miliyari 9

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025 na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula hamwe na Dr. Trevor Mundel, Umuyobozi ushinzwe Ubuzima Mpuzamahanga muri Gates. Foundation.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, mu Nama Mpuzamahanga ya Artificial Intelligence (AI) ku Mugabane wa Afurika yabereye i Kigali kuva 3-4 Mata 2025.

AI Scaling Hub izafasha kwihutisha iterambere no gukoresha mu buryo buboneye ikoranabuhanga rya AI mu Rwanda no muri Afurika hose.

Biteganyijwe ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’u Rwanda kigamije kwihutisha iterambere rigera kuri bose, hifashishijwe ikoranabuhanga mu nganda, (Rwanda Centre for the Fourth Industrial Revolution (C4IR Rwanda), icyo kigo kizaba urubuga rutanga amakuru, kumenya, gutegura no guteza imbere ibisubizo bya AI bifite inyungu ku gihugu n’Akarere.

Ni ikigo kandi kizita ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buryo burimo buteza imbere ubunyangamugayo, uburinganire n’ubudahangarwa.
Haracyakomeza ibiganiro byo gushinga ibindi bigo nk’iki cyatangijwe mu Rwanda giteza imbere AI, mu bihugu birimo Senegal, Kenya na Nigeria.

Minisitiri Ingabire Paula yagize ati: “Twishimiye cyane ubu bufatanye na Gates Foundation ku bijyanye na AI Scaling Hub, buzatugira urubuga rwo gushyigikira ibisubizo bishingiye kuri AI, duhereye ku byiciro bitatu by’ingenzi: ubuzima, ubuhinzi n’uburezi.”

Yongeraho ko ubu bufatanye bushingiye ku bitekerezo byamaze kugeragezwa bigatanga umusaruro, bityo bikaba byitezweho kugirira akamaro u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika.

Dr. Trevor Mundel yagize ati: “Umuryango Gates Foundation wishimiye cyane gushyigikira itangizwa rya AI Scaling Hub, ku bufatanye na Rwanda Centre for the Fourth Industrial Revolution ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ivuga ko ayo masezerano agaragaza umuhate w’impande zombi mu kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga rya AI buyobowe n’Abanyafurika.

Atangiza kandi inzira y’ubufatanye bwagutse mu Karere mu guhanga ejo hazaza h’ikoranabuhanga rya AI muri Afurika.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore uburyo bwiza bwo gutera umuntu indobo mu kinyabupfura
Next Article Perezida Ndayishimiye yatangaje ko aherutse guhuguzwa ruswa ya miliyoni 4
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

IKORANABUHANGA

Igihugu cy’Ubushinwa cyakoze Izuba rizajya ricanira I gihugu cyabo gusa

Igihugu cy'Ubushinwa cyakoze Izuba rizajya ricanira I gihugu cyabo gusa, bakaba bateganya ko hazongerwa amasaha y'akazi akava ku masaha 13…

1 Min Read
IKORANABUHANGAMU MAHANGA

Trump yahaye Tiktok igihe ntarenga ikaba itakiri iy’abashinwa

Perezida wa leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yahaye ikigo cyabashinwa cya Tiktok iminsi 75 gusa kikaba kitakiri mu maboko…

1 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGAMU MAHANGA

Impamvu ikomeye Abayisiramu bifuza ko urubuga rwa Tiktok rwacika burundu

Mufti wa Uganda, Sheikh Shaban Ramadan Mubajje, arasaba Guverinoma ya Uganda guca urubuga rwa TikTok muri Uganda, kuko avuga ko…

1 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

“Monetization” ku bakoresha You Tube bari mu Rwanda, ishobora kwemerwa

Ubusanze nta masezerano igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Google ku buryo abakoresha urubuga rwa You Tube mu Rwanda bagera ku…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?