igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Kazakhstan yo kuyoherereza amabuye ya beryllium
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Kazakhstan yo kuyoherereza amabuye ya beryllium
AMAKURU

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Kazakhstan yo kuyoherereza amabuye ya beryllium

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 29, 2025 6:01 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

U Rwanda na Kazakhstan byasinyanye amasezerano ajyanye n’uko iki gihugu cyo muri Aziya yo hagati kizajya kirutumizamo amabuye ya Beryl akurwamo icyuma cya beryllium.

Byatangajwe kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025 nyuma y’uruzinduko Perezida Perezida Kagame yagiriye muri Kazakhstan.

Ni amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan kizwi nka Samruk Kazyna.

Umuyobozi Mukuru wa Samruk Kazyna,Nurlan Zhakupov, yavuze ko impamvu y’aya masezerano ari uguteza imbere ubufatanye mu mishinga y’amabuye y’agaciro.

Ati “Ni amasezerano atanga amahirwe mashya mu kohereza beryllium, iri mu y’ingenzi cyane akoreshwa mu itumanaho, igisirikare, ibijyanye n’isanzure no mu nganda zikora bimwe mu bikoresho bitandukanye.”

Yashimangiye ko ayo masezerano azafasha mu guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na Kazakhstan haba mu by’ubukungu na politiki.

Uyu muyobozi yavuze ko amabuye azajya atumizwa mu Rwanda bigizwemo uruhare n’ikigo cya Kazakhstan gitunganya ingufu za nucléaire, n’ibindi byuma biboneka hake kizwi nka Ulba Metallurgical Plant.

Ulba Metallurgical Plant itunganya beryllium ni ishami ry’ikigo cya Kazatomprom kizwiho gutunganya ingufu za nucléaire.

Kazatomprom iri mu bigo bya mbere mu Isi bitunganya uranium nyinshi ku Isi, aho nko mu 2023 yatunganyije ingana na 20% by’iyo ku Isi yose.

Ni ikigo cyashinzwe mu 1997, kikagira uruhare mu gutumiza no kohereza uranium nyinshi, ibyuma biboneka hake, n’ibindi binyabutabire byifashishwa mu gutunganya ingufu.

Ulba Metallurgical Plan ifite ubushobozi bwo gutunganya byibuze toni 1500 za beryllium.

Beryl ivanwamo beryllium ni ibuye rishashagirana cyane rijya kumera nk’isarabwayi risanzwe.

Beryllium ivangwa n’ibindi mu gukora ibikoresho bikomeye ariko bitaremereye cyane. Ishonga bigoranye cyane kuko bisaba kugeza ku kigero cy’ubushyuhe cya 1287°C.

Bisobanuye ko idapfa guhangarwa n’ubushyuhe bwinshi. Ni yo mpamvu gikoreshwa mu bikoresho byifashishwa mu isanzure nk’ibyogajuru, indege, bifasha kuguruka byihuta n’ibindi.

Ikoreshwa kandi mu gukora intwaro, mudasobwa, telefoni n’ibindi bikoresho bisaba kwihanganira ubushyuhe bwinshi.

Ni amabuye u Rwanda rukizeho cyane kuko aboneka mu bice hafi ya byose bicukurwamo andi mabuye y’agaciro bikaba akarushyo iyo bigeze mu turere twa Muhanga, Ngororero na Rutsiro, Nyanza, Rubavu, ndetse nk’i Nyanza habonetse ikirombe kinini cyane cya beryllium kitari gifite ba nyiracyo

Ubusanzwe inganda zikora ibikoresho biva muri beryllium zajyaga kuyikura mu bice byo muri y’Amerika y’Epfo, ariko bikavugwa ko ayo mabuye ari kugenda ashira mu birombe byaho, ari yo mpamvu zerekeje mu bindi bice by’Isi cyane cyane ibyo u Rwanda ruherereyemo.

Yari amabuye atitabwaho mu myaka yashize ariko nyuma yo mumenywa ko afite uwo mumaro ungana uko yasamiwe hejuru.

Ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri Kazakhstan, Perezida Kagame yavuze ko we na mugenzi we, Kassym-Jomart Tokayev, bagiranye ibiganiro byatanze umusaruro ushimishije, agaragaza ko ibihugu byombi bihujwe n’ubucuti bukomeye bufatwa nk’umusingi mu gukomeza ubufatanye.

Ati “Nyuma yo gusinya amasezerano, turajwe ishinga no kwagura amahirwe y’ubufatanye. Ibihugu byacu byiyemeje gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye nk’ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ashimira ubufatanye bwa Samruk-Kazyna na RMB, avuga ko u Rwanda ruzungukira cyane mu iterambere rya Kazakhstan, by’umwihariko mu mishinga ishingiye ku ihangwa ry’udushya y’icyo gihugu. Ati “By’umwihariko mu nzego nk’ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya.”

Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, yavuze ko igihugu cyabo n’u Rwanda byiyemeje guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zitangiza n’umutungo kamere.

Yavuze ko ibihugu byombi zibafatanya mu mishinga itandukanye ariko ihuriweho mu bucuruzi ndetse n’ishoramari.

Ati “Twibanze kandi by’umwihariko ku bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kurengera ibidukikije.”

U Rwanda rukomeje guteza imbere umusaruro w’amabuye y’agaciro, aho nko mu 2024 ayo rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye kuva kuri miliyoni 373$ mu 2017 ugera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Chelsea yegukanye Igikombe cya UEFA Conference League
Next Article Rurageretse hagati y’ubutegetsi bwa Trump na Kaminuza ya Harvard
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Sankara The Premier usobanura filime nawe yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes

Mutore Isaac wamenyekanye nka ‘Sankara The Premier’ mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano n’ikigo cya StarTimes, azatuma filime asobanura…

1 Min Read
AMAKURU

DRC: Umusirikare w’ipeti rya Koloneri yatorokanye imishahara yagombaga guhembwa abasirikare bari mu mirwano

Umusirikare wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Koloneli Nkulu Kilenge Delphin,arashakishwanwa uruhindu nyuma yo gutorokana amafaranga yari agenewe guhemba…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ikipe yigeze kuba iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda birangiye ari yo iyegukanye

Ikipe y’Ingabo z'igihugu yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-25 Imaze gutsinda Muhazi United igitego 1-0, maze icyegukana ku nshuro ya 23.…

1 Min Read
AMAKURU

Huye: inzu ebyiri z’ubucuruzi zahiye zirakongoka burundu

Inzu ebyiri ziherereye mu cyarabu mu mujyi wa Huye zibasiriewe bikomeye n'umuriro zirakongoka bitewe na sirikwe y'amashanyarazi. Ibi byabaye ahagana…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?