U Rwanda na Kazakhstan byasinyanye amasezerano ajyanye n’uko iki gihugu cyo muri Aziya yo hagati kizajya kirutumizamo amabuye ya Beryl akurwamo icyuma cya beryllium.
Byatangajwe kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025 nyuma y’uruzinduko Perezida Perezida Kagame yagiriye muri Kazakhstan.
Ni amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan kizwi nka Samruk Kazyna.
Umuyobozi Mukuru wa Samruk Kazyna,Nurlan Zhakupov, yavuze ko impamvu y’aya masezerano ari uguteza imbere ubufatanye mu mishinga y’amabuye y’agaciro.
Ati “Ni amasezerano atanga amahirwe mashya mu kohereza beryllium, iri mu y’ingenzi cyane akoreshwa mu itumanaho, igisirikare, ibijyanye n’isanzure no mu nganda zikora bimwe mu bikoresho bitandukanye.”
Yashimangiye ko ayo masezerano azafasha mu guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na Kazakhstan haba mu by’ubukungu na politiki.
Uyu muyobozi yavuze ko amabuye azajya atumizwa mu Rwanda bigizwemo uruhare n’ikigo cya Kazakhstan gitunganya ingufu za nucléaire, n’ibindi byuma biboneka hake kizwi nka Ulba Metallurgical Plant.
Ulba Metallurgical Plant itunganya beryllium ni ishami ry’ikigo cya Kazatomprom kizwiho gutunganya ingufu za nucléaire.
Kazatomprom iri mu bigo bya mbere mu Isi bitunganya uranium nyinshi ku Isi, aho nko mu 2023 yatunganyije ingana na 20% by’iyo ku Isi yose.
Ni ikigo cyashinzwe mu 1997, kikagira uruhare mu gutumiza no kohereza uranium nyinshi, ibyuma biboneka hake, n’ibindi binyabutabire byifashishwa mu gutunganya ingufu.
Ulba Metallurgical Plan ifite ubushobozi bwo gutunganya byibuze toni 1500 za beryllium.
Beryl ivanwamo beryllium ni ibuye rishashagirana cyane rijya kumera nk’isarabwayi risanzwe.
Beryllium ivangwa n’ibindi mu gukora ibikoresho bikomeye ariko bitaremereye cyane. Ishonga bigoranye cyane kuko bisaba kugeza ku kigero cy’ubushyuhe cya 1287°C.
Bisobanuye ko idapfa guhangarwa n’ubushyuhe bwinshi. Ni yo mpamvu gikoreshwa mu bikoresho byifashishwa mu isanzure nk’ibyogajuru, indege, bifasha kuguruka byihuta n’ibindi.
Ikoreshwa kandi mu gukora intwaro, mudasobwa, telefoni n’ibindi bikoresho bisaba kwihanganira ubushyuhe bwinshi.
Ni amabuye u Rwanda rukizeho cyane kuko aboneka mu bice hafi ya byose bicukurwamo andi mabuye y’agaciro bikaba akarushyo iyo bigeze mu turere twa Muhanga, Ngororero na Rutsiro, Nyanza, Rubavu, ndetse nk’i Nyanza habonetse ikirombe kinini cyane cya beryllium kitari gifite ba nyiracyo
Ubusanzwe inganda zikora ibikoresho biva muri beryllium zajyaga kuyikura mu bice byo muri y’Amerika y’Epfo, ariko bikavugwa ko ayo mabuye ari kugenda ashira mu birombe byaho, ari yo mpamvu zerekeje mu bindi bice by’Isi cyane cyane ibyo u Rwanda ruherereyemo.
Yari amabuye atitabwaho mu myaka yashize ariko nyuma yo mumenywa ko afite uwo mumaro ungana uko yasamiwe hejuru.
Ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri Kazakhstan, Perezida Kagame yavuze ko we na mugenzi we, Kassym-Jomart Tokayev, bagiranye ibiganiro byatanze umusaruro ushimishije, agaragaza ko ibihugu byombi bihujwe n’ubucuti bukomeye bufatwa nk’umusingi mu gukomeza ubufatanye.
Ati “Nyuma yo gusinya amasezerano, turajwe ishinga no kwagura amahirwe y’ubufatanye. Ibihugu byacu byiyemeje gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye nk’ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje ashimira ubufatanye bwa Samruk-Kazyna na RMB, avuga ko u Rwanda ruzungukira cyane mu iterambere rya Kazakhstan, by’umwihariko mu mishinga ishingiye ku ihangwa ry’udushya y’icyo gihugu. Ati “By’umwihariko mu nzego nk’ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya.”
Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, yavuze ko igihugu cyabo n’u Rwanda byiyemeje guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zitangiza n’umutungo kamere.
Yavuze ko ibihugu byombi zibafatanya mu mishinga itandukanye ariko ihuriweho mu bucuruzi ndetse n’ishoramari.
Ati “Twibanze kandi by’umwihariko ku bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kurengera ibidukikije.”
U Rwanda rukomeje guteza imbere umusaruro w’amabuye y’agaciro, aho nko mu 2024 ayo rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye kuva kuri miliyoni 373$ mu 2017 ugera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.