igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel
AMAKURU

U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 19, 2025 7:58 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu Rwanda hari uruganda rukora intwaro, rumaze igihe rukora ndetse mu bikoresho bya gisirikare byifashishwa mu bikorwa by’umutekano byamuritswe mu Nama Mpuzamahanga y’Umutekano muri Afurika (ISCA), harimo imbunda nini n’into zikorerwa i Kigali.

Uruganda rukora intwaro mu Rwanda rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z’u Rwanda, RDF. Mu zindi ntego rufite harimo no gufasha ibihugu by’inshuti kubona ibikoresho bya gisirikare.

Ni uruganda ruri mu Karere ka Gasabo mu Cyanya cy’inganda cya Kigali. Rukorerwamo intwaro zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n’umutwe w’ingabo zihariye, ibyo guhangana n’iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n’ibindi.

REMCO ikora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye n’Uruganda rukora Intwaro rwa Israel (IWI), ndetse zemewe gukoreshwa ku rugamba. Magingo aya zikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Israel.

Mu mbunda zikorerwa mu Rwanda harimo masotela (pistolet) n’imbunda nini zirasa muri metero 500. Izi zirimo ARAD5/300BKL n’izindi, harimo n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER, ARAD SNIPER n’izindi zishobora kurasa muri mtero 800.

Harimo kandi izo mu bwoko bwa ‘Machine Gun’ nka NEGEV ULMG ndetse hanakorerwa n’indebakure zifashishwa nijoro (night vision sights).

Byinshi mu bice bigize izi mbunda bikorerwa mu Rwanda uretse nk’amasasu, ububiko bw’amasasu (magazine) na lens bitumizwa hanze y’igihugu.

Uretse intwaro zikorerwa mu Rwanda zamuritswe harimo izigezweho zikorerwa mu Misiri, Turikiya n’ahandi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa
Next Article Omah Lay yakoze impanuka ikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Omah Lay yakoze impanuka ikomeye
May 19, 2025
U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel
May 19, 2025
Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa
May 19, 2025
Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  
May 19, 2025
Sam Karenzi yasabye RIB guhamagaza KNC
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Musanze: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru bamutemesheje umuhoro

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze burimo gukurikirana abagabo babiri bakekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umukecuru w’imyaka 55, bamutemesheje umuhoro…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nyuma ya Joseph Kabila, Moïse Katumbi na we agiye kujya i Goma

Moïse Katumbi Chapwe, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ategerejwe mu rugendo…

3 Min Read
AMAKURU

Mu karere ka Kirehe hatangijwe inkoni y’Irondo

Kuri uyu wambere tariki ya 5 Gicurasi 2025 Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yitabiriye inama y’umutekano y’Umurenge wa Kirehe…

1 Min Read
AMAKURU

Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo

Umunsi wa mbere w’ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine warangiye batumvikanye ku guhagarika intambara imaze imyaka itatu, u Burusiya bugashinja…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?