Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yongeye gutanga inkunga y’ubutabazi igizwe n’ibiribwa n’imiti, mu rwego rwo gufasha abaturage ba Gaza bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’intambara ihuza Israel n’umutwe wa Hamas
Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Muryango wa Jordan Hashemite Charity Organization, nk’uko byemejwe n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025. Iyo nkunga igizwe na toni zisaga 20 z’ibiribwa n’imiti, yashyikirijwe uyu muryango ukorera i Amman muri Jordanie, kugira ngo ushyikirize abafite iyo nkunga ikenewe cyane.
Itangazo rigira riti: “Nk’uko byakozwe mu kwezi k’Ugushyingo 2024, u Rwanda rwongeye gutanga inkunga yihutirwa igamije gufasha mu butabazi bw’abari mu kaga, kugira ngo bagire icyo bakwifashisha mu guhangana n’ingaruka z’intambara.”
Si ubwa mbere u Rwanda rutanga inkunga yo gufasha Gaza. Mu Ugushyingo 2024, rwari rwatanzeyo toni 19 z’ibiribwa byiganjemo ibiribwa by’abana. Muri 2023 nabwo, Guverinoma y’u Rwanda yari yohereje inkunga ya toni 16 y’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti bifasha abarokotse ingaruka z’intambara.
Ibi bikorwa by’ubutabazi bigaragaza uruhare u Rwanda rukomeje kugira mu gutanga umusanzu mu bikorwa mpuzamahanga bigamije gufasha abaturage baba barahuye n’ibiza n’intambara, nk’uburyo bwo gushyigikira amahoro n’ubutabazi ku rwego rw’isi.