Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasagarutse ku myitwarire y’ububiligi bwagaragaje ko imwe mu mijyi y’ububiligi itazubahiriza iki gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi minisitiri yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagaruka ku myiteguro y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Bizimana yibukije ko tariki ya 16 Mutarama Umuryango w’Abibumbye (Loni) wafashe icyemezo ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, ibihugu byose bihuriye muri uwo muryango bigomba kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ati: “Ni inshingano rero ya buri gihugu, bivuze ko buri gihugu gifite inshingano yo kubahiriza uwo munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntabwo ari u Rwanda rubishyiraho.”
Minisitiri yagaragaje ko ibihugu bitazubahiriza gahunda yo kwibuka bikwiye kuzabibazwa cyane ko ntahantu ku isi hari mu bihe bidasanzwe ku buryo batakubahiriza iyi gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Minisitiri yagize Ati: “Turimo turabona imijyi mikeya yo mu Bubuligi ivuga ko kwibuka hari aho bitazakorwa, bishyigikiwe na Leta y’u Bubiligi, kuko abazabikora babikora ku giti cyabo, ko Leta kubikirikirana itazabikora.”
Yongeyeho ati: “Ariko ntibabuza abantu kwibuka ni ukubabuza mu buryo bwihishiriye. Kubwira abantu ngo bazibuke ariko ntubahe inzego z’ubutekano birerekana ko harimo ikibazo.”
Icyakora yavuze ko amakuru MINUBUMWE ifite ari uko izo nenge zitari mu mijyi y’u Bubiligi hose.
Dr. Bizimana agaragaza ko aho batazibuka ari mu Mujyi wa Liege, Burge, ariko ko mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelle bazibuka.
Yavuze ko muri Bruxelle hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka birmo n’urugendo rwo kwibuka.