Ubuhanuzi bukomeye: Pasiteri Kavoma avuga ko RDC izacikamo ibice bitatu nyuma y’intambara ikaze izakurikirwa n’urupfu rwa Tshisekedi

Pasiteri Kavoma, umuhanuzi akaba n’Umushumba mu itorero ry’Abanyamulenge rikorera mu mujyi wa Mbarara muri Uganda, yagaragaje ubuhanuzi bukomeye ku hazaza h’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko Imana yamuhishuriye ibintu bikomeye bizabaho nyuma ya manda ya Perezida Félix Tshisekedi.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, Pasiteri Kavoma yatangaje ko RDC izacikamo ibice bitatu, kandi ko ibyo byose bizabanzirizwa n’intambara ikaze itarigeze ibaho mu mateka y’icyo gihugu.

Congo Izacikamo Ibice Bitatu

Uyu muhanuzi yatangaje ko mu iyerekwa yahawe n’Imana, yamenyeshejwe ko igihugu cya Congo kizigabanyamo ibice bitatu byigenga:

  1. Katanga
  2. Kivu zombi (Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru)
  3. Kasai

Yagize ati: “Imana yambwiye ko igihugu kizacikamo ibice bitatu. Ariko mbere y’uko ibi biba, hazabaho intambara zikaze cyane, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo.”

Intambara y’inkundura Izakurikirwa n’Urupfu rwa Tshisekedi

Pasiteri Kavoma yavuze ko intambara tubona muri iki gihe izabanza gucogora, abantu bagahumeka gato, bagakora ndetse bakabona n’ubuzima buciriritse bwiza, ariko akongeraho ko icyo gihe kizaba gito cyane.

Yagize ati: “Imana yambwiye ko agahenge kariho ubu kazamara igihe gito. Ni nk’igihe cyo kwitegura ibikomeye.”

Yongeyeho ko agace kigaruriwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), harimo M23 na Twirwaneho, bazakagumamo kandi bakakagenzura, ibintu bizashyamiranya amoko, bigakurura intambara ikomeye y’inkundura, yiswe “iyanyuma”.

Ni intambara, nk’uko abihamya, izarangira isize hapfuye Perezida Félix Tshisekedi, nyuma yo guhirikwa ku butegetsi (coup d’état).

Yagize ati: “Tshisekedi azapfa nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi. Hanyuma intambara izahita itangira mu bice byo mu ishyasha, cyane cyane i Rusizi, Uvira na Baraka.”

Yakomeje agira ati: “I Mushyasha hazaba intambara itarigeze ibaho mu mateka. Izabaho nyuma y’urupfu rwa Tshisekedi.”

Pasiteri Kavoma yakomeje atangaza ko mu gace ka Mulenge, aho Abanyamulenge bakomoka, intambara yahabereye yarangiye, kuko Imana yahamuhishuriye ko abahatuye batsinze.

Ati: “I Mulenge, Imana yambwiye ko intambara yarangiye, kandi ko ubutsinzi ibuhaye abahavuka.”

Yasobanuye ko imirwano ikigaragara muri ako gace ngo ari ugutuma Abanyamulenge batirara, kuko intambara nyakuri izabera mu Mushyasha, naho imirwano yo i Mulenge ngo ni nk’amashyushyu gusa.

Yagize ati: “Imana irimo kwerekana ko igikomeye kitaraza. Iby’i Mulenge ni nk’akaribwa k’udushashi, intambara nyayo izabera ku Mushyasha.”

Pasiteri Kavoma yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Tshisekedi, Abanyamulenge bazatabara igihugu cyabo ku bwinshi, ku buryo Imana yamweretse ko bazafatanya n’abasaza bafite imyaka 90, kandi ko abatitabira bazajyanwa ku ngufu.

“Imana yambwiye ko n’abasaza bafite imyaka 90 bazafata intwaro bagatabara. Abazanga bazajyanwa ku gahato, kandi bazajyanwa nabi!”

Yongeyeho ko ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa hazabaho ibihe bikomeye aho ingabo n’abayobozi benshi bazapfa, abandi bagahitamo kwiyahura kubera isoni n’ihungabana bikabije.

Mu gusoza ubuhanuzi bwe, Pasiteri Kavoma yavuze ko intambara izarangira ifashe n’ibindi bihugu byegereye RDC, birimo u Burundi na Tanzania, ariko ko izarangirira muri Tanzania.

N’ubwo ubuhanuzi nk’ubu bushobora kuba bwumvikana nk’ibiteye ubwoba, Pasiteri Kavoma agaragaza ko byose biba bijyanye n’icyo Imana ishaka, kandi ko nubwo hari ibikomeye biri imbere, amaherezo ari ugutsinda kw’abari ku ruhande rw’Imana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version