Ukraine ishobora kunanirwa kwishyura ideni rya miliyoni 665$ muri miliyari 2,6$ ifitiye ibigo mpuzamahanga, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari.
Ideni rya Ukraine igomba kuryishyura bitarenze tariki ya 2 Kamena, gusa iki gihugu cyananiwe kumvikana n’ibigo mpuzamahanga byakigurije, kugira ngo byongere igihe cyari kuzishyurira ideni.
Aba bashoramari bari bifuje kwishyurwa miliyoni 400$ mu mafaranga afatika, andi miliyoni 200$ akishyurwa binyuze mu guhabwa impapuro mpeshamwenda, icyakora Ukraine yananiwe kubahiriza ubwo busabe.
Kunanirwa kwishyura ideni bivuze ko kubona irindi bizarushaho kugorana. Muri rusange, kugera muri Mata uyu mwaka, iki gihugu cyari gifite ibyago byo kunanirwa kwishyura ideni rya miliyari 3,2.
Intambara ikomeje kubera muri Ukraine yatumye ubukungu bw’iki gihugu bumanuka ku kigero cya 29,1% mu 2022, mu gihe ibiciro byazamutse ku kigero cya 26.6% muri uwo mwaka.
Ideni rya Ukraine muri rusange rimaze kugera kuri 107% by’umusaruro mbumbe w’icyo gihugu.