Ibihugu bikomeye by’i Burayi byashyize igitutu ku Burusiya bisaba guhita buhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine mu gihe cy’agahenge k’iminsi 30, bitaba ibyo bugafatirwa ibihano bishya birimo ibikomereye ibikorwa by’amabanki n’ingufu.
Iri tangazo ryasohowe nyuma y’inama yabereye ku ikoranabuhanga ku wa 10 Gicurasi 2025, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza Keir Starmer, abayobozi b’u Budage, Pologne ndetse na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye iyo nama, abo bayobozi bavuze ko nibura ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi, intambara igomba kuba ihagaze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kugira ngo hemezwe inzira y’ibiganiro by’amahoro ndetse n’ubushishozi bw’ibihugu birebwa.
Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza uherutse kujya ku butegetsi.
Yagize ati: “U Burayi twahagurutse. Twese turamagana Putin. Niba afite ubushake bwo kugarura amahoro, ahawe amahirwe yo kubigaragaza.”
Ibihugu by’i Burayi byavuze ko bifite ubushake bwo gukomeza gufasha Ukraine mu rugamba rwo kwirwanaho, ndetse n’igihe intambara yarangira bikaba biteguye gushyira imbaraga mu kubaka umutekano urambye mu gihugu cyagabweho igitero.
Ku ruhande rw’u Burusiya, hari gukomeza gutangwa ibisobanuro bivuga ko nta gahenge kazashoboka mu gihe u Burayi na Amerika bakomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bwa gisirikare, cyane cyane batanga intwaro za rutura, amakuru y’iperereza n’ubujyanama bwa gisirikare.
U Burusiya buvuga ko agahenge kasabwe k’iminsi 30 gasa n’agashaka gutiza umurindi Ukraine mu gusugira, bukongeraho ko ibyo busabwa bitubahiriza ibyifuzo byabwo nk’Igihugu kirwana ku nyungu zacyo.
Perezida Volodymyr Zelensky, mu ijambo rye, yavuze ko Ukraine itigeze yanga ibiganiro cyangwa agahenge, ariko ko: “Icya mbere ari uko intambara ihagarara. Ibiganiro ku bindi nk’inkunga ya gisirikare cyangwa ibihano bizakurikiraho nyuma y’uko amahoro atangiye kugerwaho.”
Zelensky yagaragaje ko icy’ingenzi kuri we n’igihugu cye ari ukwirinda gukomeza gutakaza abaturage, gusenya ibikorwa remezo, no kubura ibice binini by’igihugu bigenda bigarurirwa n’ingabo z’u Burusiya.
Mu gihe u Burusiya bwaba bunaniwe kubahiriza agahenge, u Burayi bwavuze ko buzafata ibihano bishya byibanda ku bikoresho by’ingufu nk’ibikomoka kuri peteroli na gaze, ndetse no ku mikorere y’amabanki manini y’u Burusiya n’amasosiyete y’itumanaho.
Ubu bushake bushya bugaragaza ko U Burayi bwiyemeje guhangana na Putin mu buryo bwuzuye, haba ku rugamba rwa dipolomasi, mu bukungu ndetse no mu rwego rwa gisirikare, binyuze mu gushyigikira Ukraine.
Ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’i Burayi ni icyunamo ku butegetsi bwa Vladimir Putin, busabwa gufata icyemezo mu gihe gito: guhitamo amahoro y’agateganyo cyangwa gukomeza inzira y’intambara igahitana byinshi, birimo n’ishyirwa ku gitutu cy’ubukungu bw’u Burusiya. Mu gihe amahanga akomeza kwitegereza, isi yose ihanze amaso i Moscou.