Leta y’Uburundi yatangaje ko izafungura umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda mu gihe bazaba bamaze gushyikirizwa abarwanyi b’umutwe wa RED TABARA bavuga ko bacumbikiwe mu Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Rosine Guille Gatoni.
Amakuru dukesha Burundi Times avuga ko mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Ntara ya Rumonge ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Gatoni yavuze ku kibazo cy’umupaka umaze igihe ufunze kuva mu mwaka wa 2015, ubwo iki gihugu cyahuye n’ibibazo bya politiki. Yagaragaje ko hakenewe ibiganiro kugira ngo harebwe niba u Rwanda rwakuzuza ibisabwa.
Yagize ati: “Iki kibazo si gishya, kandi si ubwa mbere kigaragajwe. Abantu bashobora kwibaza impamvu ibiganiro bitarageza ku mwanzuro urambye.”
Leta y’u Burundi yemeje ko umupaka utazafungurwa kugeza igihe u Rwanda ruzaba rwashyikirije ubuyobozi bw’iki gihugu abarwanyi ba RED TABARA, bashinjwa kuba ba nyirabayazana w’ibitero byahitanye abasivili mu gihugu cy’u Burundi.
Umuvugizi wa Guverinoma yagize ati: “Umupaka uzaguma ufunze kugeza igihe abo barwanyi bazashyikirizwa inzego zacu. Kuva kuri uwo munsi, tuzawufungura.”
Gatoni yagaragaje ko u Burundi bushyigikiye ibiganiro, ashimangira ko Perezida Évariste Ndayishimiye yiteguye kuganira n’u Rwanda mu gihe rwaba rufite ubushake bwo gutangiza ibiganiro.
Uyu mupaka wari wafunguwe mu mwaka wa 2022, ariko wongera gufungwa mu 2023, ukomeza kuba ikimenyetso cy’umubano utifashe neza hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi mu Burasirazuba bwa Afurika.