Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryemeje ko Amagaju FC agomba gukina umukino wayo na Muhazi United, wenda ubusabe bwayo bwo guhana iyi kipe bukazasuzumwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.
Amagaju aherutse kwandika asaba ko umukino wayo na Muhazi United uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 29 gicurasi 2025 usubikwa, nyuma y’uko iyi kipe iri gusaba ko Muhazi United iterwa mpaga ku mukino yatsinzemo Vision FC kuko yakinishije Murangamirwa Serge wari afite amakarita atatu y’umuhondo.
Ni ibaruwa Amagaju yandikiye FERWAFA kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, isaba ko iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba ihanwa.
Iiyi baruwa kandi isaba ko Umukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda uhuza amakipe yombi “usubikwa kugira ngo ikirego cyabo kibanze gisuzumwe.”
bagize bati “Ikirego cyacu gishingiye mu kuba ikipe ya Muhazi United yarakoze amakosa akomeye yo gukinisha umukinnyi utabyemerewe, nkuko amategeko agenga amarushanwa abiteganya. Ibi bikaba byaratugizeho ingaruka kuko amanota bafite kugeza ubu, atari yo bakagombye kuba bafite.”
“Umukinnyi witwa Murangamirwa Serge yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino Muhazi FC yakiriyemo Gorilla Fc tariki ya 25 Kanama 2024, abona indi ya kabiri mu mukino Vision FC yakiriyemo Muhazi united tariki ya 13 Nzeri 2024, ndetse n’indi yabonye mu mukino wa Mukura VS wa tariki ya 8 Gashyantare 2025”
Ubuyobozi bw’Amagaju FC bwongeraho ko nubwo yari yabonye ayo makarita yose, bitamubujije gukina umukino wahuje wa Vision FC, wakinwe ku wa 15 Gashyantare 2025.
Ni umukino Muhazi United yakuyeho intsinzi y’amanota atatu, kuko yari yinjije ibitego 3-0, bukavuga ko “Nkuko amategeko abiteganya tukaba dusaba ko hakurikizwa ingingo y’ibihano mu ngingo 40.2.”
Mu gusubiza iyi Baruwa FERWAFA yatangaje ko izasuzuma impamvu zatanzwe gusa ibi bitazakuraho ko umukino uzaba nta nkomyi.
Iti “Tuboneyeho kubamenyesha ko impamvu mugaragaza zitatuma umukino wavuzwe usubikwa. Bityo mukaba musabwe kuzakina uwo mukino nk’uko biteganyijwe ku ngengabihe yateguwe na Rwanda Premier League Board.”
kugeza ubu Muhazi United FC iri ku mwanya wa 14 n’Amagaju FC ari ku mwanya wa 15, ziranganya amanota muri Rwanda Premier League, kugeza ubu zikaba zifitanye umukino uzabera mu Karere ka Huye, ngo harebwe ikipe itamanuka mu cyiciro cya Kabiri.
