Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, bwagaragaje ko inzoga ziri mu byongera ibyago byo kurwara kanseri y’impindura [pancreas] ibyari bimaze ibigihe bifatwa nk’amakuru adahamye.
Ubushashatsi bwashyizwe hanze n’ishami rya OMS rishinzwe gukora ubushakashatsi kuri kanseri (IARC), bwagaragaje ko hari isano riri hagati y’inzoga n’ibitera kanseri y’impindura.
Bwakorewe ku bantu miliyoni 2,5 baturutse hirya no hino ku Isi, banyweye inzoga guhera mu 1980 kugeza 2013. Basanze abarenga ibihumbi 10 muri bo barwaye kanseri y’impindura.
Ubu bushakashatsi busobanura ko mu bagore banywa amagarama hagati ya 15 na 30 y’inzoga buri munsi bafite ibyago bingana na 12% byo kurwara iyi kanseri.
Ku bagabo banywa amagarama hagati ya 30 na 60 y’inzoga buri munsi bafite ibyago bya 15% byo kurwara iyi kanseri, mu gihe abarenza amagarama 60 bafite ibyago bya 36% byo kuyirwara.
Umuyobozi muri IARC, ndetse wayoboye ubu bushakashatsi, Pietro Ferrari, yavuze ko hari hakiri urujijo ku cyaba gitera iyi kanseri hagati y’inzoga n’itabi, gusa ubu bushakashatsi bwakuyeho urwo rujijo.
Yagize ati “Inzoga zisanzwe zizwi nk’izitera kanseri ariko hari hataramenyekana neza niba izi nzoga zinatera kanseri y’impindura.”
Akomeza ati “Inzoga zikunda kunyobwa zifatanyijwe n’itabi, byatumaga hibazwa niba itabi na ryo rigira uruhare mu guteza iki kibazo.”
Kanseri y’impindura ni iya 12 mu zirwawe n’abantu benshi ku Isi, ndetse 5% by’abantu bapfa bishwe na kanseri baba bishwe na kanseri y’impindura.