Muri iki gihe U rwanda n’isi yose twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’abo bibukije abanyarwanda bose kwirinda ibyaha birimo:
Ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe abatutsi, gusenya,konona cyangwa gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa se ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.
RIB kandi yasabye kwamagana imyitwarire igayitse irimo: Gukora ibikorwa bigayitse nko gutemagura amatungo, imyaka, kwangiza umutungo n’ibindi by’uwacitse ku icumu rya Jenoside hagamijwe kumuhombya no kumusubiza mu bihe bya Jenoside yanyuzemo. Kuzimiza cyangwa konona ibirango bigaragaza Jenoside, imvugo zo guusesereza cyangwa gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Cywangwa ibikorwa by’ivangura n’imvugo zihembera urwnango n’amacakubiri.
abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo barasabwa kwirinda imvugo n’amagambo bigoreka ukuuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi bigamije kuyobya rubanda nko kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenocide yakorewe abatutsi, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo, cyangwa kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi.
Mu gihe harugaragaweho n’ibi RIB yasabye ko bakihutira kubibamenyesha ku mirongo yabo itishyurwa 166 cyangwa ukagana ibiro bya Rib bikwegereye.
https://twitter.com/i/status/1909003075840258368