Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko bwababajwe bikomeye n’ibyabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, mu mukino wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports FC, utabashije kurangira.
Ibyabaye bihabanye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, gukina mu mucyo no kubahana.
Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports burashimangira ubushake bwo gukorana n’inzego zibishinzwe zirimo FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, n’izindi nzego bireba, mu gushakira hamwe ibisubizo byubaka Siporo.
Turasaba ko hafatwa ingamba zihamye kandi zinoze mu rwego rwo gukumira ko ibisa n’ibyabaye byongera kubaho.
Tuzakomeza gutanga umusanzu mu kubaka umupira w’amaguru uzira amakemwa, ushingiye ku mucyo, ubufatanye n’iterambere rirambye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Bugesera FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ikipe ya Bugesera yari imbere n’ibitego 2-0, ariko umukino wahagaritswe ugeze ku munota wa 57, nyuma y’imvururu zatejwe n’abafana ba Rayon Sports batishimiye ibyemezo by’umusifuzi Ngaboyisonga Patrick.
