igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
AMAKURU

Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 18, 2025 10:12 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams, yatangaje ko byibuze abantu babiri bapfuye, abandi bagera kuri 22 bakomerekera mu mpanuka y’ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro cya Brooklyn.

Iyi mpanuka yakozwe n’ubu bwato buzwi nka ‘Cuauhtemoc’, mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2025, ubwo bwari mu rugendo rw’imyitozo no gusura ibihugu bitandukanye.

Iyi mpanuka yabaye ubwo bwageragezaga kunyura munsi y’ikiraro ariko burakigonga, bituma bimwe mu bice by’ubwato bigwa mu mugezi wa East River.

Polisi ya New York yatangaje ko ubu bwato bwari buvuye ku cyambu cya Manhattan bugiye mu nyanja, ariko buhindukira bujya mu cyerekezo cy’ikiraro.

Amakuru y’ibanze avuga ko bushobora kuba bwagize ikibazo cya moteri.

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum yavuze ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari abakozi babiri b’ubu bwato, yihanganisha imiryango yabo.

Umuyobozi wa New York, Eric Adams, yavuze ko iyi ari inkuru ibabaje cyane, kandi ko abayobozi barimo gufasha abakomeretse ngo bajyanywe kwa muganga.

Yagize ati “Twababajwe n’ibyabaye, twihanganishije imiryango yabuze ababo kandi turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo tumenye icyabiteye”.

Ubuyobozi bw’igisirikare cyo mu mazi cya Mexique, bwatangaje ko ubu bwato bwari butwaye abantu 200, ndetse ko hari gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
Next Article Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore impamvu ikomeye yatumye ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hafungwa
May 18, 2025
Umukobwa mugahinda kenshi cyane yasabye umuyobozi w’intara ko yamufasha akarongorwa
May 18, 2025
Umuvugizi wa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanganga y’u Burusiya yavuze ko mu gihe Ukraine izaba yimye amatwi abo muri OTAN intambara izahita irangira
May 18, 2025
Papa Léon XIV yimitswe ku mugaragaro
May 18, 2025
Umubyeyi yajyanye inkoko esheshatu ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari muntu ki?

Rugamba Sipiriyani yavutse mu 1935, avukira mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo.…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Tanzania : Impunzi z’abarundi zitabwa muri yombi na polisi, ntihazwi aho ziri kujyanwa

Mu Burasirazuba bwa Tanzania aho Impunzi z’Abarundi zikambitse mu nkambi ya Nduta biraavugwa ko abapolisi basigaye baza mu nkambi bafite…

1 Min Read
AMAKURU

Nyagatare: Umuyobozi wa Ibuka Bimenyimana Jean de Dieu arifuza ubufatanye kugira ngo imiryango 153 itarabona amacumbi iyabone

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko n’ubwo hakozwe byinshi bigamije gufasha abarokotse Jenoside…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Benjamin Netanyahu yateguje ukwihorera ku gitero Aba-Houthis bagabye ku gihugu cye

Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, yatangaje ko Israel igiye kwihorera ku nyeshamba z’aba ba-Houthis zayigabyeho igitero cy’igisasu cyo mu…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?