Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatoye itegeko ryemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivili mu gihe baregwa ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ibinyujije kuri X yatangaje ko iri tegeko ryatowe ku wa 20 Gicurasi 2025.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba yashimiye abagize Inteko Ishinga Amategeko avuga ko “uyu munsi mugaragaje ko mudatinya. Uganda izahora izirikana umuhate wanyu.”
Umuvugizi w’Ingabo muri Uganda, Chris Magezi, yatangaje ko iri tegeko rizafasha kurwanya abantu bakoresha intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko, kurwanya ishingwa ry’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubutegetsi bwashyizweho mu nzira za demokarasi no guhamya ko umutekano wubakiye ku musingi uhamye.
Iri tegeko ritegereje kubanza gusinywaho na Perezida Yoweri Kaguta Museveni rikabona gutangira gukurikizwa.
Muri Mutarama 2025 Urukiko rw’Ikirenga rwari rwategetse ko urubanza rwa Dr Kiiza Besigye ukurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko rusubizwa mu nkiko za gisivili kuko kumuburanishiriza mu nkiko za gisirikare binyuranye n’itegeko nshinga.